Nta kwirukana abanyeshuri babuze ubwishyu

Nta kwirukana abanyeshuri babuze ubwishyu

| | Yasomwe inshuro 94 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihe bikunze kuvugwa ko hari abarimu n’ abayobozi b’ ibigo bimwe na bimwe by’ amashuri bakunze kwirukana abanyeshuri kuko ababyeyi babo baba babuze amafaranga yo kwishyura, byatumye bongera kwihanangirizwa bibutswa ko nta muntu n’ umwe ukwiye kubuza umwana uburenganzira bwo kwiga ndetse ababikoze bakaba bashobora guhanwa.

Mu ibaruwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri yisumbuye, abanza n’ ay’ incuke Rwamukwaya Olivier yandikiye abayobozi b’ uturere twose tw’ u Rwanda, yabibukije ko nta muntu n’umwe wemerewe kugira umunyeshuri abuza uburenganzira bwo kwiga yitwaje ko ababyeyi be cyangwa abamurera bataramutangira umusanzu uwo ari wo wose waba uwagenwe n’ishuri cyangwa inama y’ababyeyi.

Yasabye kandi ko abayobozi b’ amashuri bagaragaweho ibi bikorwa byo kwirukana abanyeshuri kubera amafaranga, bahita bahabwa ibihano bitandukanye.

Ibaruwa igira iti: “Minisiteri y’Uburezi irabasaba kwibutsa abantu bose, n’abayobozi b’amashuri by’umwihariko, ko nta muntu n’umwe wemerewe kugira umunyeshuri abuza uburenganzira bwo kwiga yitwaje ko ababyeyi be cyangwa abamurera bataramutangira umusanzu uwo ari wo wose waba uwagenwe n’ishuri cyangwa inama y’ababyeyi!

Minisiteri y’Uburezi  iboneyeho umwanya wo kubasaba gukangurira abashinzwe uburezi bose (ku rwego rw’ imirenge n’abo ku rwego rw’Akarere) n’izindi nzego mukorana kugenzura ko ibi byubahirizwa no gusubiza mu ishuri abashobora kuba barirukanwe kubera kudatangirwa bene iyo misanzu.

Musabwe kandi guhana abayobozi b’amashuri bose banyuranya na gahunda ya Guverinoma yo gukuriraho abana b’abanyarwanda bose inzitizi zishobora kubabuza kwiga, cyane cyane ko ihemba abarimu ikanatangirira buri munyeshuri amafaranga y’ishuri (Capitation Grant) n’ayunganira ababyeyi mu kumubonera amafunguro mu gihe ari ku ishuri (School Feeding Support)

SHARE
Previous articleGicumbi: Yasanzwe mu murima yapfuye
Next articleKugurisha inka itororotse ni ubutindi bubi
Alphonse M. PENDA ni umwanditsi mukuru w' ikinyamakuru Touchrwanda kuva cyashingwa. Yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2013. Afite impamyabumenyi y' ikiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza y' u Rwanda. Magingo aya akaba arimo asoza amasomo y' ikiciro cya gatatu cya kaminuza muri kaminuza yigenga ya Mount Kenya.

NO COMMENTS

Leave a Reply