Ikibazo cy’imyanda ituruka mu ruganda Leather Ltd cyahagurukiwe

Ikibazo cy’imyanda ituruka mu ruganda Leather Ltd cyahagurukiwe

| | Yasomwe inshuro 119 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu kwiga ku kibazo cy’Uruganda Leather Ltd rutunganya impu rukorera mu murenge wa Ntarama, akarere ka Bugesera mu ntara y’I Burasirazuba, abayobozi barimo Ambasaderi W’u Bushinwa mu Rwanda, minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM ), ikigo cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) n’abandi bafite aho bahurira n’ibidukikije basuye uru ruganda kuri uyu wa gatatu.

Uruganda Leather Ltd, rukora ibikomoka ku mpu, rufite ikibazo cyo kuba imyanda iturukamo ishobora kwangiza ibidukikije mu gihe biramutse bidakemuwe mu maguru mashya ngo hashakwe umuti wo gukemura iki kibazo.

ifoto-mu-ruganda

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda François Kanimba, yavuze ko iki ari ikibazo kandi hashize iminsi babiganira n’uyu mushoramari ufite uru ruganda, yavuze ati:”hari ikibazo kijyanye n’uburyo imyanda ibituruka muri uru ruganda itunganywa ku buryo bitagira ingaruka mbi ku bidukikije, hashize iminsi tukiganira n’umushoramari, gusa ikizwi ku isi,  ni uko izi nganda zitunganya impu zigira imyanda izivamo kuyitunganya bisaba amafaranga menshi cyane kugirango ubashe kubaka igitunganya imyanda kitagize imyanda kijugunya hanze ngo n’imyuka mibi ibe yahumanya abanta baturiye hafi y’aho inganda ziri, ku buryo usanga nta mushoramari ku giti cye wemera ko ashobora gufata ikiguzi cy’ibyo bintu 100%, ariho basaba za guverinoma kugirango zibashyigikire zigabana nabo, igiciro cyo gutunganya imyanda iva mu nganda zimeze gutyo”.

min-kanimba

Uretse kandi uyu mushoramari wubatse  uru ruganda ngo hari n’abandi  bashoramari bashaka gushyiraho inganda zitunganya impu ariko ngo hari uburyo bazabigenza nkuko Minisitiri François Kanimba akomeza abivuga ati:”uretse uyu nguyu hari abandi bashaka gushyiraho aho batunganiriza impu, twafashe igice cyimwe cy’ahagenewe inganda mu Bugesera ahantu hepfo hegereye ibiyaga, tuhateganya hafi hegitari 15 duteganiriza abantu bashaka gutunganya impu, noneho nka leta twiyemeza ko tuzashyiraho uruganda rusange ruzatunganya imyanda iva muri izo nganda zose”.

Ikibazo cy’uruganda Leather Ltd, kugirango kibonerwe umuti Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Pan Hejun, yavuze hagiye kubaho gufatanya hagati ya leta y’u Rwanda n’u bushinwa aho yavuze ati:”niba twarahuye n’iki kibazo dukwiye gukora bikomeye kugirango tubone umuti uko bishoboka kose, kandi turatekereza ko ikibazo kiri hano kizabonerwa igisubizo, habaye gufatanya n’abayobozi ba guverinoma y’u Rwanda, mu gukora kandi ibishoboka harimo n’imbaraga z’uruganda kandi natwe nka Ambasade tuzakoranira hafi nabo ubundi tubone igisubizo vuba”.

amb-pan-hejun

Uruganda akaba ari rumwe mu zagiye zifashwa gukorera mu Rwanda hanagamijwe gufasha kongera ubwinshi bw’ibikorerwa mu Rwanda.

Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply