Ma Sœur Claire yishwe asanzwe mu biro bye

Ma Sœur Claire yishwe asanzwe mu biro bye

| | Yasomwe inshuro 1,628 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuwa kabiri Taliki ya 29 ugushyingo 2016 muri Congo mu gace ka Bukavu nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro, ubwo abagizi ba nabi bivuganye Ma Sœur Claire bamusanze mu biro bye aho akorera mu kigo cya San Fransico ho muri Paruwasi ya Mater Dei de Bukavu.

15310592_1308294302535496_1522259222_n

Nyakwigendera Sœur Kavugho Agano Claire yakomokaga muri congo mu majyepfo yaho muri Lubero, yitabye Imana afite imyaka 39 y’amavuko.

Polisi ya Congo kugeza ubu iratangaza ko bataramenya abagizi ba nabi bahitanye uyu mu Soeur, gusa ngo iperereza rikomeje gukorwa kugirango baze gufata abo bagizi banabi bakoze ayo marorerwa yo kuvutsa ubuzima ikiremwa muntu.

Ubuyobozi bwa Polisi aho muri Bukavu buravuga ko aba bagizi banabi baramutse bafashwe babera urugero abandi bakora iki gikorwa cy’ bugizi bwa nabi cyangwa buri muntu wese ufite ikicyo gitekerezo mu mutwe, akumva ko ashobora kugenga cyangwa kubuza mugenzi we amahirwe yo kubaho.

Uru rupfu rwa Nyakwigendera Ma Sœur Claire ruje rukurikiranye ni myigaragambyo imaze iminsi ivugwa aho muri Congo, ndetse bamwe nabamwe basiga ubuzima muri ako kavuyo kimyigaragambyo yabereye mu duce dutandukanye twimigi ya Congo.

Ibi kandi birikubera muri congo ni mugihe bategereje ko manda ya Pereziga Kabira Joseph manda ye izarangira ku italiki ya 19 ukuboza 2016 nkuko itegeko nshinga rya Congo ribiteganya.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply