Macadamia igiti cyitezweho kurwanya imirire mibi

Macadamia igiti cyitezweho kurwanya imirire mibi

| | Yasomwe inshuro 185 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubwo mu karere ka Gicumbi hatangizwaga gahunda yo gutera igiti cyo mu bwoko bwa macadamia, Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba arasaba abaturage kongera umubare w’ibiti cyane cyane iby’imbuto ngo kuko bifasha kurwanya imirire mibi.

imagesIki giti cya macadamia nubwo atari gishya mu Rwanda ariko abakizi umubare uracyari hasi, nkuko umuyobozi wa AVSI mu Rwanda Laurette Biraro abivuga, ngo iki giti cyatewe mu rwego rwo kwiteza imbere no kwigira, ariko by’umwihariko ku bana kuko iki giti kizabafasha kwizigamira.

Ati:”Tubitekereza mu buryo bugari harimo na gahunda iyi ngiyi yo kwizigamira no kwigira, ariyo mpamvu twahisemo kureba umwana by’umwihariko, umwana aracyari mutoya igiti kigororwa kikiri gito wa mugani, ubwo azakura azi akamaro ko gutera igiti azi n’uburyo bwo kukibyaza umusaruro ashobora kwizigamira agenda akibungabunga agikurikirana”.

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba, nyuma yo gutangiza umuhango wo gutera igiti cya macadamia mu karere ka Gicumbi, yasabye abaturage kongera umubare w’ibiti by’imbuto, ngo kuko bifite akamaro kanini.

Yagize ati:”Dukwiye kongera umubare w’ibiti dutera, kubera ko ibiti ni ibidukikije, biduha umwuka mwiza duhumeka bituma tugusha imvura, bituma ubutaka bwacu budatakara ariko na none by’umwihariko ibiti by’imbuto bituma turwanya imirire mibi, igiti cya macadamia rero mwateye uyu munsi na cyo gituma turwanya imirire mibi ariko na none kikagira n’akarusho kuko gituma turwanya ubukene.

Mu murenge wa Nyamiyaga hatangirijwe gahunda yo gutera ibiti bya macadamia mu karere ka Gicumbi, hatewe ibiti bisaga ibihumbi 15180 mu gihe hagomba guterwa ibigera kuri miliyoni mu Rwanda hose.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply