Makuza Bertin wari umucuruzi ukomeye hano mu Rwanda yitabye Imana

Makuza Bertin wari umucuruzi ukomeye hano mu Rwanda yitabye Imana

| | Yasomwe inshuro 3,502 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Umucuruzi w’umunyemari Makuza Bertin washinze uruganda rwa Rwanda Foam, akaba ari nawe nyiri umuturirwa wa Makuza Peace Plaza yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira uwa Kane tariki ya 3 Ugushyingo azize uburwayi butunguranye.

Makuza Bertin wari umunyemari wamamaye cyane ku bw’ibikorwa bye by’ubucuruzi, ku munsi wa Gatatu yabyutse ameze neza ntakibazo, yitegura bisanzwe ngo agane ku mirimo ye nkuko bisanzwe ari mu modoka atwawe n’umushoferi we yumva ntameze neza. Niko guhita bamunyarukana n’ingoga kumusuzumishiriza ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal, nyuma abaganga basanga yagize ikibazo cy’imitsi mito yo mu mutwe yari yacitse, ahanini bikunze guterwa n’umunaniro ukabije.

Ahagana mu ma saa sita z’ijoro inkuru y’uko yashizemo umwuka nibwo yamenyekanye.

Makuza Bertin apfuye asize ibikorwa bikomeye muri uru Rwanda harimo nk’inyubako ya Makuza Peace Plaza yubatswe itwawe Miliyoni 40 z’Amadorali ndetse n’uruganda rukora igodora rya Rwanda Foam rwamamaye mu Rwanda ndetse no mu karere.

Inyubako iri mu mujyi rwa gati ahazwi nka Car free zone ya Makuza
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika hamwe na Makuza Ubwo hatahagwa inyubako ya Makuza Peace Plaza

 

1 COMMENT

Leave a Reply