Malawi: Perezida Mutharika yagize icyo avuga nyuma y’abavuze ngo yapfuye

Malawi: Perezida Mutharika yagize icyo avuga nyuma y’abavuze ngo yapfuye

| | Yasomwe inshuro 331 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Imbere y’imbaga y’abanyamakuru abagize guverinoma ya Malawi, abaterankunga n’abambasaderi b’ibihugu, perezida wa Malawi Mutharika yanyomoje ibihuha byacicikanye bivuga ko yavuye ku isi.

Yagize ati:”ntabwo ndwaye, ndacyariho ndetse mfite imyaka irenga icyenda nkiriho”.

malawi-703x422
Photo/AFP

Ku cyumweru gishize ubwo yavaga mu ndege avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ukuboko kwe kw’iburyo ntikwari kumeza neza, maze afata icyemezo cyo gukoresha ak’ibumoso mu kugaragaza ibimenyetso, abwira abanyamakuru ko atashobora gukoresha ukuboko kw’iburyo kubera ikibazo cy’imitsi yari ifite ikibazo.

Yagize ati:”Ni ibyishimo ubu ngubu, mu by’ukuri ndishimye nta kintu cyo kubabarira gihari , ndizera ko biriya biraca ibihuha ku buzima bwanjye”.

Yakomeje avuga ko iyo za kuba yari arwaye yari guhita ava muri Amerika akajya kurwarira mu rugo.

AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo yari mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro yayo ya 71, abagize ibiro bya perezidanse bakomeje kurwanya ibihuha bivuga ko arwaye bikomeye. Perezida Mutharika wahoze ari umunyamategeko yatowe mu mwaka wa 2014 akaba afite manda y’imyaka itanu ku butegetsi.

NO COMMENTS

Leave a Reply