Mama Tereza wigeze gusura u Rwanda yagizwe umutagatifu.

Mama Tereza wigeze gusura u Rwanda yagizwe umutagatifu.

| | Yasomwe inshuro 193 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mama Tereza wagize uruhari runini mu gufasha abakene mu gihugu cy’Ubuhinde yatangajwe ko abaye umutagatifu muri misa yabereye i Vatican iyobowe na Papa Francis.

Image result for mother teresa

Mama Tereza w’ i Kalikuta (Calcutta) ukomoka muri Albania wari warahawe ubwenegihugu mu gihugu cy’ Ubuhinde yagizwe umutagatifu kuri iki cyumweru mu misa yabereye muri kiriziya St. Peter aho haje kumvikana amashi menshi yabakristo bari bitabiriye uwo muhago Papa amutanagaza ko abaye umutagatifu.

Aba bakristo bakaba bagaragaje ibi byishimo nyuma y’uko Papa yaramaze kuvuga ati “Blessed Teresa of Calcutta to be a Saint.” Mama Tereza uvugwa kuba yaragize uruhari runini mu gufasha abakene ho mu gihugu cy’ubuhinde igihe yasuraga igihugu cy’ Urwanda akaba yaratangije ikigo gifasha abatishoboye kuri Saint Famille.

Image result for mother teresa

Ntabwo ari ibikorwa by’ubugiraneza gusa umutagatifu Mama Tereza avugwaho kuko hari abantu benshi batangaza ko amasengesho ye yabagiriye akamaro kanini kuko benshi bagiye bakira uburwayi butandukanye. Ikindi kandi akaba yaratangije umuryango w’intumwa z’urukundo “Missionaries of Charity” ukaba ubu ukorera mu bihugu birenga 40 kw’isi yose abagize uyu muryango bakaba bari bitabiriye uyu muhango batutse kwisi yose.

Mama Tereza akaba agizwe umutagatifu nyuma ya Papa Jean Paul II na we wagizwe umutagatifu kandi akaba yarasuye nawe u Rwanda mu 1990.

Yandistwe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply