Man City ya Guardiola yihanije Man U ya Pogba, Zilatan na Mourihno

Man City ya Guardiola yihanije Man U ya Pogba, Zilatan na Mourihno

| | Yasomwe inshuro 509 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umukino wa mbere muri shampiyona ya 2016/2017 wahuzaga ikipe ya Manchester City itozwa na Joep Guardiola na Manchester United itozwa na Jose Mourihno warangiye ikipe ya Man City yihanije Man U iyisanze iwayo imbere y’ abafana bayo ku ntsinzi y’ ibitego 2-1 byose byabonetse mu gice cya mbere cy’ umukino.

Ikipe ya Manchester City n’ ubwo yaburaga rutahizamu wayo Kun Aguero yatangiranye imbaraga nyinshi cyane yima umupira mukeba wayo karahava. Ibi byaje no kuyihira maze ku munota wa 15 Kevin de Bruyne afungura amazamu ku mupira yari ahawe na Kelechi Iheanacho waje no gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 36.

382877a800000578-3782950-image-a-32_1473508770601 38287b0b00000578-3782950-image-a-30_1473508719070

38289d6900000578-3782950-image-a-54_1473510125135 3828941000000578-3782950-image-a-53_1473510113792 3828945b00000578-3782950-image-a-49_1473509793971

Ikipe ya Manchester Unitedyari iri imbere y’ abafana bayo ndetse yanabanjemo ibikomerezwa byayo nka Zilatan Ibrahamovic, Paul Pogba, Whyne Rooney n’ abandi, yakomeje kurushwa ariko yaje kubona amahirwe igice cya mbere cyenda kurangira maze ku munota wa 42 Zilatan Ibrahamovic ashyiramo igitego cyaturutse ku burangare bw’ umuzamu wagonganye n’ abakinnyi maze bajya kuruhuka ari 2-1.

3828a0f800000578-3782950-image-a-59_1473510136457

3828b33c00000578-3782950-image-a-61_1473510419918

3828caaa00000578-3782950-image-a-73_1473510978012

Mu gice cya kabiri Jose Mourihno yakoze impinduka zikomeye akuramo Lingard yinjizamo Rashford  arongera akuramo Mkhitaryan yinjizamo Herrera. Man U yahise itangira kwigaranzura Man City byahise bituma na Josep Guardiola nawe yinjizamo Fernando akuramo Iheanacho nyuma yo kubona ko yatangiye gutakaza imbaraga hagati mu kibuga.

Ibi byahise bigarura Man City mu mukino amakipe akomeza kotsanya igitutu ariko Man City ibera ibamba ba Pogba na Zilatan. Mbere y’ uko umukino urangira ikipe ya Man City yagerageje kugera imbere y’ izamu cyane ikoresheje imipira yo mu kirere ariko biranga biba ibyubusa umukino urangira ari ibitego 2-1.

3828e14100000578-3782950-image-a-84_1473512073951 3828758500000578-3782950-image-a-27_1473508265307 3828721700000578-3782950-image-a-23_1473508254879 38286d7c00000578-3782950-image-a-25_1473508258888 38286dce00000578-3782950-image-m-22_1473507876546

DORE ABAKINNYI BABANJE MU KIBUGA:

MANCHESTER UNITED (4-2-3-1): De Gea, Valencia, Bailly, Blind, Shaw, Pogba, Fellaini, Mkhitaryan, Rooney, Lingard na Ibrahimovic.

MANCHESTER CITY (4-1-4-1): Bravo, Sagna, Stones, Otamendi, Kolarov, De Bruyne, Fernandinho, Silva, Sterling, Iheanacho na Nolito.

NO COMMENTS

Leave a Reply