Massudi ati “Umukino wose tuwufata nka Finale”

Massudi ati “Umukino wose tuwufata nka Finale”

| | Yasomwe inshuro 499 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe ya Rayon Sport iritegura umukino ukomeye uzayihuza n’ikipe ya Sunrise kuri uyu gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2016, ukaba uzabera mu karere ka Nyagatare ku kibuga cya Sunrise, aho Massudi avuga ko buri mukino bawufata nka finale..

Umutoza wa Rayon Sport Massudi Djuma intego ajyanye i Nyagatare ntayindi uretse kuvanayo insinzi y’amanota atatu.

Ikipe ya Rayon Sport irajya i Nyagatare kuri uyu wa gatanu mu masaha ya mu gitondo, ikaba ari buhagurukane n’abakinnyi hafi ya bose uretse Nahimana Shasir na Muhire Kevin.

Mu kiganiro Massudi Djuma yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko umukino bakinnye n’ikipe ya Miroplast bakuyemo byinshi , cyane ko ikibuga cya Sunrise ntaho gitandukaniye nicya Miroplast, bityo bakaba bizeye insinzi.

img_1821

Yagize ati “Umukino twakinnye na Miroplast waradufashije cyane kuko byatumye tumenyera ibibuga bibi, ikindi kandi kuri Rayon Sport umukino wose tuwufata nka Finale, bivuze ko ntagutakaza amanota turi I Nyagatare”

Kugeza ubu Rayon Sport na Sunrise ziranganya amanota, uretse ko Rayon Sport izigamye ibitego byinshi kurusha ikipe ya Sunrise.

Mu yindi mikino yitezwe mu mpera z’iki cyumweru harimo

Kuwa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2016

  • Kiyovu SC vs Musanze Fc

Kuwa Gatandatu

  • Police Fc vs Mukura VS
  • Bugesera vs Marines
  • Sunrise Fc vs Rayon Sports

Ku cyumweru

  • Etincelles Fc vs Pepiniere Fc
  • Amagaju Fc vs AS Kigali
  • Gicumbi Fc vs Espoir Fc

NO COMMENTS

Leave a Reply