Massudi Djuma ati “Ivan Minnaert abaye umutoza wa Rayon Sport nahita...

Massudi Djuma ati “Ivan Minnaert abaye umutoza wa Rayon Sport nahita nsezera”

| | Yasomwe inshuro 1,740 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umutoza wa Rayon Sport Massudi Djuma yatangaje ko Ivan Minnaert aramutse aje kuba umutoza wa Rayon Sport yahita ava ku mirimo ye kuko igihe cyo kuba umutoza wa kabiri kuriwe cyararangiye.

img_1821

Massudi Djuma umaze kugeza byinshi kuri Rayon Sport, ku ruhande rwe asanga kuba umutoza wa kabiri bitazongera kubaho ukundi kuko yabisezeye ubwo yatwaraga igikombe cy’amahoro.

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Ivan Minnaert yaje mu Rwanda ndetse akaba yaje kuvugana n’ikipe ya Rayon Sport ku bijyanye n’uburyo yahabwa inshingano zo kuba umuyobozi wa Tekinike muri iyi kipe.

Ibi byatumye abantu benshi bahwihwisa ko ashobora kuba aje kuba umutoza wa Rayon Sport nkuko mbere yayitozaga, gusa ku ruhande rw’umutoza wa Rayon Sport we yavuze ko mu gihe Ivan Minnaert yagaruka gutoza Rayon Sport, azahita yegura burundu.

img_1820

Mu kiganiro na Touchrwanda yagize ati “Nibyo koko Ivan Minnaert yaje mu Rwanda ndetse ari gukorana ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sport, ku bijyanye n’uburyo yaba umuyobozi wa Tekinike, gusa aramutse aje gutoza ikipe ya Rayon Sport, nzahita ndangizanya n’ikipe burundu kuko ibyo kuba umutoza wa kabiri narabirangije”

Kurubu Massudi Djuma n’abasore be bari bujye mu karere ka Rusizi aho bagiye gukina umukino ukomeye bafitanye n’ikipe ya Espoir FC ukaba utenganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2016.

rayon-ss

 

NO COMMENTS

Leave a Reply