Massudi Djuma ati Moussa Camara yahaba atahaba tuzatsinda

Massudi Djuma ati Moussa Camara yahaba atahaba tuzatsinda

| | Yasomwe inshuro 167 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016, ikipe ya Rayon Sport yari yacakiranye n’ikipe ya Police FC mu mukino wo gufungura shampiyona ya 2016/17, umukino ukaba warangiye ikipe ya Rayon Sport yihanije ikipe ya Police FC ibitego 3-0. Massudi Djuma ati Moussa Camara yahaba atahaba tuzatsinda

4247-a721c

Mbere yuko uyu mukino utangira , abafana benshi bari bafite impungenge zo kuba Rutahizamu wa Rayon Sport Moussa Camara atari bugaragare muri uyu mukino ndetse abenshi bari bamaze kwiyumvisha ko bari butsindwe.

Umukino waje kurangura ikipe ya Rayon Sport itsinze ikipe ya Police FC ibitego bitatu k’ubusa, ibi bitego bikaba byatsinzwe na Nahimana Shassir watsinzemo ibitego bibiri na Kwizera Pierrot watsinze kimwe

4252-6f2ca

Umutoza wa Rayon Sport Massudi Djuma umukino urangiye yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru maze atangaza ko nubwo benshi bafata Moussa Camara nk’inkingi ya mwamba, atariko bimeze kuko yaba ahari cyangwa adahari intego ya Rayon Sport n’ugutsinda

????????????????????????????????????
Massudi Djuma

Yagize ati “Nibyo koko Moussa Camara aradufasha cyane, gusa ntibivuze ko naramuka adahari tuzatsindwa kuko ntago ariwe nkingi ya mwamba tujyenderaho gusa turifuza ko yakira vuba akagaruka mu kibuga ari mutaraga k’uburyo azashyiraho ake tukabasha gutsinda ibitego byinshi”

NO COMMENTS

Leave a Reply