Masudi yishimiye ko Rayon Sports ifite abanyezamu batatu bahanganira umwanya

Masudi yishimiye ko Rayon Sports ifite abanyezamu batatu bahanganira umwanya

| | Yasomwe inshuro 126 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuba ikipe ya Rayon Sports ifite abanyezamu batatu bose bari ku rwego rwiza barimo kurwanira umwanya ubanza mu kibuga ni kimwe mu bintu biri gushimisha byimazeyo Umutoza Masudi Djuma abona ari amahirwe kugira ihangana ry’abanyezamu, kuko bituma hakina uhagaze neza kurusha abandi.

Ikipe ya Rayon Sports ubu ifite abanyezamu batatu barimo Kapiteni Ndayishimiye Eric bakunda kwita Bakame, wageze muri Rayon sports muri 2013 avuye muri APR FC, harimo kandi Evariste Mutuyimana wavuye mu ikipe ya SOFAPAKA yo muri Kenyahakiyongeraho na Bashunga Abouba, ugishaka ubunararibonye.

Ni batatu bagomba kwishaka mo umwe

Kuba hari ihangana ku mwanya w’abanyezamu, umutoza mukuru wa Rayon sports Masudi Djuma abona ari ibintu byiza ku ikipe ye kuko uyu mwaka ikipe ya Rayon Sports izitabira amarushanwa atatu kuko izakina imikino ya shampiyona, imikino y’ igikombe cy’ amahoro ndetse n’ imikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ku mugabane w’ Afurika.

Yagize ati:“Dusinyisha Mutuyimana Evariste nashakaga ihangana ku banyezamu. Tuzakina amarushanwa atatu akomeye uyu mwaka. Turashaka gutwara shampiyona tumaze imyaka hafi ine tudatwara, turashaka kwisubiza igikombe cy’amahoro bishobotse, ariko ikirenze ibyo turashaka kugera kure mu mikino ya CAF. Biradusaba kugira abanyezamu beza kandi bafite inararibonye. Ku buryo uvuyemo n’ugiyemo hatabamo itandukaniro. Ni byiza kuri twe kugira aba banyezamu.” 

Ndayishimiye Eric Bakame na bagenzi be, bagiye gutangira shampiyona barwana no kongera kuba ikipe yatsinzwe ibitego bike kurusha izindi, nkuko byagenze umwaka ushize, batsindwa 12 mu mikino 30.

NO COMMENTS

Leave a Reply