Maxime ati “Rwasamanzi Yves niwe umpa imbaraga zo gutsinda”

Maxime ati “Rwasamanzi Yves niwe umpa imbaraga zo gutsinda”

| | Yasomwe inshuro 742 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Sekamana Maxime umusore ukinira ikipe ya APR FC akomeje kwitwara neza mu mikinire ye, ndetse akaba akomeje no guhesha ishema ikipe ya APR FC
sek

Ku mugoroba washize ikipe ya APR FC yari yacakiranye n’ikipe ya Mukura VS,uyu mukino ukaba warangiye ikipe ya APR FC itsinze Mukura VS ibitego bitatu kuri kimwe, harimo bibiri bya Sekamana Maxime

maxi

Nyuma yuyu mukino Maxime yagiranye ikiganiro na Touchrwanda maze atubwira ukuntu yakiriye iyi nsinzi ye ndetse anatubwira ko byose abikesha umutoza we Rwasamanzi  Yves

Image result for rwasamanzi yves
Rwasamanzi Yves umutoza wa APR FC

sekamana

Yagize ati “Ndishimye cyane kuba mbashije guhesha ishema ikipe yanjye, amanota atatu twegukanye yari akenewe, kuko hari byinshi adufashije muri shampiyona.”

max

 

Yakomeje avuga ko ibi byose abikesha umutoza we  Yves umugirira ikizere ndetse akaba ari nawe mutoza bumvikana cyane ikindi akaba ameze nk’umusore k’uburyo atajya atinya kuba yajyira icyo amubaza.

NO COMMENTS

Leave a Reply