Maxime na Ngandu Omar batangiye imyitozo nyuma yo kuva mu burwayi

Maxime na Ngandu Omar batangiye imyitozo nyuma yo kuva mu burwayi

| | Yasomwe inshuro 272 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Sekamana Maxime na Ngandu Omar abakinnyi b’ikipe ya APR batangiye imyitozo yoroheje ku munsi w’ejo n’uyu munsi nyuma yo kuva mu mvune n’uburwayi kuri Omar .

Image result for sekamana maxime avunika
Sekamana Maxime uvuye mu mvune

Sekamana  Maxime  yari amaze amezi agera kuri abiri atagaragara mu kibuga ndetse no mu myitozo kubera ikibazo cy’ imvune yagiriye mu myitozo, uyu Sekamana Maxime yavunitse taliki ya 31/10/2016 ubwo bari mu myitozo, ashyirwaho isima taliki ya 01/11/2016 akaba yari amaze amezi abiri yose ariko nyuma yo gukurwaho isima agakurikiranwa n’abaganga ba APR FC, umunsi yatangiye imyitozo yoroheje.

Ngando Omar
Ngando Omar ukirutse Maraliya

Naho umukinnyi Ngando Omar nawe warumaze iminsi atagaragara mu kibuga no mu myitozo kubera ikibazo cy’uburwayi bwa Marariya nku ko bitangazwa n’umuvugizi w’ikipe ya APR FC Kazungu Claver avuga ko uyu mukinnyi Ngando Omar yari amaze iminsi arwaye indwara ya Marariya yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 10 Mutarama 2017, uyu muvugizi wa APR FC yavuze ko aba bakinnyi gukinishwa muri iyi week-end atabyizeza abakunzi n’abafana ba APR kuko  badafita  imyitozo ihagije, aribwo bakiva mu burwayi.

Yanditswe na Herve Kasse

 

NO COMMENTS

Leave a Reply