Menya Akarere ka Muhanga

Menya Akarere ka Muhanga

| | Yasomwe inshuro 187 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu Turere 8 tugize intara y’Amajyepfo
kagizwe n’imirenge 12, Utugari 63 n’Imidugudu 331. Akarere ka Muhanga
gafite ubuso bwa Km² 647,7 gatuwe n’abaturage bangana 318,965.
Akarere ka Muhanga karatuwe cyane ni ukuvuga ko k’ubuso bwa Km²647,7
bugize Akarere ka Muhanga, hagaragara abaturage 498/Km².
Akarere ka Muhanga gahana imbibi:

  • *Amajyaruguru: Akarere ka Gakenke;
  • *Amajyepfo: Akarere ka Ruhango;
  • *Iburasirazuba: Akarere ka Kamonyi;
  • *Uburengerazuba: Akarere ka Ngororero

Akarere ka Muhanga kagizwe n’ibice bibiri by’ingenzi aribyo: Igice
cy’umujyi  kigizwe n’Umurenge wa Nyamabuye, akagari ka Ruli, mu Murenge
wa Shyogwe n’akagari ka Makera mu Murenge wa Cyeza.
Igice cy’icyaro kigizwe n’Imirenge ya Nyabinoni, Rongi, Kibangu,
Kiyumba, Kabacuzi,  Rugendabari, Muhanga, Mushishiro na Nyarusange,
Utugari dutanu tw’Umurenge wa Cyeza n’Utugari dutatu tw’Umurenge wa
Shyogwe.
Icyicaro cy’Akarere ka Muhanga kiri mu Murenge wa Nyamabuye, mu Mujyi wa
Muhanga, ku birometero 50 uvuye mu Mujyi wa Kigali.
Akarere ka Muhanga gatuwe n’abaturage 318,965 babarizwa mu ngo 69 809
barimo abagabo 155,193 (49%) n’abagore 163,772 (51%).

Yanditswe na Herve Kasse

 

NO COMMENTS

Leave a Reply