Byinshi kuri Ronaldo urizwa n’ubusa atananywa inzoga

Byinshi kuri Ronaldo urizwa n’ubusa atananywa inzoga

| | Yasomwe inshuro 2,666 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Cristiano Ronaldo n’umusore w’imyaka 31 ukomoka mu gihugu cya Portugal akaba yaramenyekanye cyane muri Ruhago ndetse akaba yaranatwaye ibihembo bigiye binyuranye ndetse bikomeye harimo nka Ballon d’Or n’ibindi bitandukanye.

Image result for cristiano ronaldo hold ballon d'or

Crisitiano Ronaldo numwe mu basore bafite utuntu twihariye mu buzima bwabo bitewe nuko iyo wumvishe amateka ye, uba wumva atanduknaye cyane nayabandi.

 Sir Alex Ferguson greets Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo numwe mu bakinnyi bake bah ano ku isi batajya basoma ku gasembuye ndetse n’agatabi, ibi bikaba bimuha gukundwa n’abantu batari bake bitewe nuko usanga abantu benshi babimukundira.

Ibi ni bimwe mu bintu ushobora kuba utaruzi kuri Cristiano Ronaldo.

1. Nta Nzoga, Nta tabi, Nta tatuwage Cristiano agira

Image result for cristiano ronaldo naked

Cristiano Ronaldo n’umwe mu bakinnyi b’ibyamamare batajya banywa ikiyobyabwenge icyaricyo cyose dore ko yaba inzoga cyangwa itabi ntanakimwe arebaho, Ronaldo kandi ngo ku mubiri we ntihashobora kujyaho igishushanyo(Tattos).

2. Cristiano Ronaldo yarizwaga n’ubusa

Real Madrid's Portuguese forward Cristiano Ronaldo cries

Akiri umwana ndetse no mu gihe cy’ubugimbi bwe Cristiano yarangwaga no kurakara cyane ndetse bikaba byanavamo kurira igihe adahawe umupira cyangwa se mu gihe umukinnyi arase igitego cyangwa se igihe abakinnyi badakinnye uko yifuza, maze agaturika akarira, ibi byatumye nyina (Dolores Aveiro) amwita akazina ka ‘cry-baby’

3. Cristiano ntiyigeze yifuza nimero 7

number-7-1398511340

Ubwo yakinaga mu ikipe ya Manchester United, Cristiano yabajijwe nimero ashaka kujya yambara asubiza ko ashaka kwambara nimero 28, gusa umutoza Sir Alex Ferguson aranga amutegeka kwambara nimero 7 bitewe nuko ibyamamre byinshi byo muri Manchester United byari byarayambaye, maze umutoza amubwira ko bizamuha imbaraga.

4. Cristiano yijyeze gufungirwa gufata ku ngufu.

ronaldo

Hashize ukwezi kumwe se umubyara yitabye Imana, Cristiano Ronaldo yahuye n’ikibazo cyo gucyekwaho gufata ku ngufu umugore muri Hoteli iherereye muri London gusa ahita arekurwa nyuma yuko bamubuzeho ibimenyetso

5. Cristiano yigeze guhagarika gukina afite imyaka 15

7

Mu gihe yarafite imyaka 15, Cristiano yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bw’umutima ndetse anajyanwa kubwaga mu bitaro gusa bitarambiranye yahise akira maze agaruka mu myitozo nyuma y’igihe kitari gito adakina.

6. Cristiano Ronaldo yirukanywe ku ishuri azira gukubita umwarimu intebe

Cristiano akiri umunyeshuri yari umwe mu banyeshuri bisanzura cyane, gusa umwarimu yigeze gukomoza kuby’umuryango we ufite ukennye maze Cristiano atazuyaje amwasa intebe bitewe nuko yumvaga kuriwe bamusuzuguye cyane, maze ahita yirukanwa

7. Cristiano Ronaldo akora byose gusa kuba nyamwijyendaho sibye

m

Abakinnyi benshi usanga babona amfaranga bakayasesagura cyane gusa Cristiano nubwo nawe asesagura ntago ari nyamwijyendaho bitewe nuko agira umutima ufasha cyane.

Cristiano yajyiye atsindira ibihembo binyuranye gusa amafaranga menshi yayashoraga mu bigega byo gufasha abatishoboye, aho twavuga nkaho yatanze amafaranga 100,000 by’amayero yo  kubaka ivuriro rivura abantu barwaye kanseri ku kirwa akomokaho cya Madeira ndetse no mu mwaka wa 2011 yagurishije urukweto rwe rwa zahabu ku mafaranga angana na miliyoni 1.5 maze yubakamo ishuri ry’abana muri Gaza.

NO COMMENTS

Leave a Reply