Menya byinshi kuri Evydecks wakoze Ikiryabarezi ya Amag

Menya byinshi kuri Evydecks wakoze Ikiryabarezi ya Amag

| | Yasomwe inshuro 777 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ishimwe David n’umusore w’imyaka 20 akaba akoresha izina rya Evydecks mu kazi ke akora ko gutunganya umuziki(production) ndetse numwe muba producer bari gukora ibikorwa bishimwa na benshi hano mu Rwanda.

9p6a5827

Evydecks yatangiye ibijyanye no gukora indirimbo mu mwaka wa 2014, bivuze ko ibimazemo imyaka ibiri, gusa ibikorwa ari gukora ababyumva bavuga ko ashobora kuba amazemo imyaka myinshi cyane.

9p6a5824

Ishimwe David abantu benshi bamumenye mu ndirimbo yitwa Ikiryabarezi ya Amag The Black aherutse gukora mu minsi yashize, ndetse nyuma yahoo ahita ashyira hanze indi ndirimbo ya All Star yitwa Uranyuzuza

Kurubu Evydecks ari kwiga mu ishuri rya kaminuza ya Inilak aho yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga (IT), ndetse ngo ku ruhande rwe Producer Fazzo niwe afatariho ikitegererezo mu bijyanye na Production.

9p6a5830

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yatubwiye ko inzozi ze  ari ugutera imbere, k’uburyo azajya akora indirimbo ikagera I Rwotamasimbi (hanze y’imbibi z’u Rwanda)

9p6a5826

Yagize ati “Njyewe inzozi mfite mu bijyanye no gutunganya umuziki nuko nzabasha kugeza muzika nyarwanda ku rwego rushimishije k’uburyo abahanzi bakomeye bazajya bava hanze baje kunshaka kugirango mbakorere indirimbo”

Yakomeje avuga mu Rwanda ibijyanye no gukora muzika biri gutera imbere cyane bitewe nuko hari ibikoresho biri kujyenda biza mu Rwanda bitari bihari kera, ndetse n’ubumenyi mu gukora indirimbo buri kwiyongera cyane.

9p6a5827

Kurubu Evydecks ari gukorera mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment Ltd ikaba nayo arimwe mu nzu zikora umuziki zikomeye cyane hano mu Rwanda ndetse yaranubatse izina hanze y’igihugu

9p6a5839

 

Kanda hano wumve Ikiryabarezi ya Amag The Black yakozwe na Evydecks

Kanda hano wumve Uranyuzuza by All Stars nayo yakozwe na Evydecks

NO COMMENTS

Leave a Reply