Menya byinshi kuri “Quiet Money” itsinda P Fla agiye kuzana, nyuma yo...

Menya byinshi kuri “Quiet Money” itsinda P Fla agiye kuzana, nyuma yo guca muri byinshi

| | Yasomwe inshuro 833 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Guca muri Tuff gang akavamo agashinga Imperial mafia land mu mwaka wa 2011 sibyanyuze umuhanzi P Fla kuko byose bitakibaho kuri ubu yafashe umwanzuro ahitamo gukora irindi tsinda rihuriye abaraperi batarubaka izina aryita ” Quiet Money”.

P fla ni umuraperi umaze kubaka izina hano mu Rwanda bitewe n’ indirimbo ze ndetse nibyo anyuramo hamwe n’ abavandimwe be banyuranye muri Tuff gang ndetse na Mafia Land aheruka kubarizwamo.

Quiet Money itsinda rya P Fla yashinze muri Mata 2016

Kuri ubu P Fla aritangarizako ahumutse agiye gukora bidasanzwe bitandukanye nuko abantu bamufata agahumuka agakora injyana ya hip hop ikongera ikaba icyogere hano mu gihugu cy’ u Rwanda, nubwo P Fla ashaka kongera gukora ibi byose ashaka kubikora adasubiranye na Tuff Gangs yahoze abarizwamo ahubwo akaza ari mu isura shya y’ itsinda yamaze gushinga rya Quiet Money.

Mukiganiro P Fla yagiranye na Touchrwanda tukamubaza intego afite mu muziki kuri ubu yadutangarijeko atigeze ahagarika gukora umuziki narimwe kandi urwego ariho ruramuhagije nta kindi kintu yifuza kijyanye no kwamamara ngo cyangwa ama radiyo amukine cyane. Ku byitsinda rye byo yavuzeko vuba aha muri iki cyumweru kigiye kuza aribwo azarimurikira abanyarwanda akerekana abasore bose barigize kuko ari uruhuri rw’ abaraperi Nyarwanda.

P Fla yagize ati: ” Ngewe sinkeneye ko indirimbo zange zikinwa nyuma zikaba umuziro mu bantu…dufate urugero nko ku ndirimbo “Bella” cyangwa “Aho ruzingiye” izo ni ndirimbo zakinwe ku ma radiyo buri munota narazumvaga ariko ubu nuyibonye ahantu arayisiba kuko barazihaze cyane. Nta nubwo nkeneye gukora za ndirimbo zo mu tubyiniro kuko abantu bose sibakunda kubyina n’ iminsi yose sihora ari kuwa gatanu no kuwa gatandatu, uko ngewe mbibona nukwiririmbira Hip hop yibanda ku buzima bwa buri munsi tubayeho.”

Quiet Money ni itsinda P Fla yatangije muri Mata 2016 rigizwe na P Fla, Candy Moon bahoranye muri Mafia Land na Papito ndetse na Fire Stage waje kurivamo nyuma kuko yabonaga nta kazoza karyo. P Fla yakomeje gushaka abandi bahanzi bo gufatanya mu buryo bwo gukomeza itsinda akajya ashakira mu bahanzi bataragira izina bakemera gukorana nawe, bitewe nizina rye doreko hari bamwe bemeza ko yabakaga amafaranga kugirango babashe kujya muri iryo tsinda rye bayatanga bagategereza ko hagira igikorwa bagaheba nayo mafaranga bakayahomba.

NO COMMENTS

Leave a Reply