Menya byinshi kuri Wayne Rooney wizihiza isabukuru y’imyaka 31 y’amavuko

Menya byinshi kuri Wayne Rooney wizihiza isabukuru y’imyaka 31 y’amavuko

| | Yasomwe inshuro 426 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umukinnyi w’icyamamare Wayne Rooney ukinira ikipe ya Manchetser United ndetse n’ikipe y’igihugu y’ubwongereza kuri uyu munsi tariki ya 24 Ukwakira 2016 yijihije isabukuru y’imyaka 31 y’amavuko

Image result for wayne rooney

Wayne Rooney numwe mu bagabo bakoze amateka atandukanye muri ruhago y’isi bitewe n’ibikombe bitandukanye yahesheje ikipe ya Manchester United ndetse n’ikipe y’ubwongereza muri rusange

Image result for wayne rooney

Rooney yavutse tariki ya 24 Ukwakira mu mwaka wi 1985, bisobanuye ko amaze imyaka 31 ku isi, ibi n’ibintu bitanu ushobora kuba utari uzi kuri Wayne Rooney

1.Wayne Rooney yigize gutsinda ibitego 114 mu mikino 30 gusa

via blogcdn.com

Ubwo yari acyari umwana yakinaga mu ikipe ya Everton yabatarengeje imyaka 11, maze abasha gutsinda ibitego 114 mu mikino 30 gusa

2.Umugore we bakundanye kuva akiri umunyeshuri

via mirror.co.uk

Rooney n’umugore we Coleen Rooney bakundanye agifite imyaka 16 gusa maze mu mwaka wa 2008 babana nk’umugore n’umugabo

3.Wayne Rooney arafasha cyane

via static4.businessinsider.com

Rooney numwe mu bakinnyi bagira umutima wa kimuntu dore ko afasha abatishoboye bagiye batandukanye

4.Umuvandimwe we John Rooney amurusha gukina

via mirror.co.uk

Mu muryango wabo bafite impano yo gukina ruhago cyane dore ko umuvandimwe we John Rooney amurusha gukina kure, nuko we atabonye amahirwe yo gukina mu makipe atandukanye

5. Rooney ari mu bakinnyi bake ba Manchester babashije gutsinda ibitego 200

Robert Mayer-USA TODAY Sports

Rooney ni rutahizamu ukomeye wa Man U, dore ko ari mu bakinnyi bake babashije gutsinda ibitego birenga 200, akaba ari kumwe na bajyenzi be nka  Sir Bobby Charlton, Denis Law

 

NO COMMENTS

Leave a Reply