Menya ibiribwa 5 byagufasha kwirinda indwara y’umwingo

Menya ibiribwa 5 byagufasha kwirinda indwara y’umwingo

| | Yasomwe inshuro 273 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

kwirinda indwara: Hashize imyaka itari mike indwara y’umwingo ibaho mu buzima bwa muntu, cyane cyane igitsina gore akaba aribo bakunda kwibasirwa n’iyi ndwara ugereranyije n’umubare w’abagabo

Ubusanzwe iyi ndwara iterwa n’ingoto iba yagize ikibazo, ingoto ikaba izwi kugira akamaro kanini cyane mu buzima bwa muntu, kuko irekura umusemburo uzwi nka Thyroid mu ndimi z’amahanga.

Uyu musemburo ufite akamaro kanini mu mikorere y’umubiri w’umuntu mu buryo butandukanye, harimo kwihutisha itwikwa ry’imyunyu ngugu no kwihutisha itera ry’umutima.

Ibi biribwa bikurikira ni ibifasha umuntu gufata ingoto ye neza ndetse bikanamufasha kwirinda indwara y’umwingo:

  1. Imboga rwatsi (Green vegetables)download (1)Muri izi mboga abashakashatsi batanga ingero zirimo imboga zigira amababi y’icyatsi ukaba rero utegetswe kutazibura ku mafunguro ufata ya buri munsi. Izi mboga zikaba zikize ku myunyu ngugu harimo magnesium ifite akamaro kanini mu mikorere y’umubiri w’umuntu.
  1. Ibinyampeke (Nuts)images (1)Ni byiza kurya ibinyampeke harimo imbutoz’ibihaza kuko zikize kuri Iron na selenium zifasha ingoto kugira ubuzima bwiza.
  1. Ibiribwa bikomoka mu nyanja (sea food)download (2)Kurya ibiryo birimo ibikomoka mu Nyanja bitera ubuzima bwiza ingoto kuko bikize kuri iodine umunyu ngugu ufite akamaro kanini mu mikorere y’ingoto. Mu ngero zitangwa hakaba harimo amafi n’ibindi bikomoka mu nyanja.

4.Umunyu (salt)download (3)Ingoto ikenera umunyu (iodine) kugira ngo ikore neza. Menya uko ukoresha umunyu wo kumeza mu rugo iwawe(table salt)

  1. Amagi(eggs)download (4)Amagi na yo n’isoko y’umunyu ngugu wa selenium ukaba ufasha umusemburo wa T4 mo T3.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply