Menya ibyago Allioni yahuye nabyo bitewe n’ indirimbo Habibi ya The Ben

Menya ibyago Allioni yahuye nabyo bitewe n’ indirimbo Habibi ya The Ben

| | Yasomwe inshuro 5,447 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzikazi Allioni uheruka gushyira hanze indirimbo yitwa Umunyamahirwe kuri we siko yifuzaga ko iyi ndirimbo izaza yitwa, mugihe kingana n’ umwaka yamaze muri studio yitwaga Habibi aza kuyihindurira izina bitewe na The ben waje kumutanga gushyira hanze indirimbi Habibi kandi ikindi nuko zose zakozwe na Producer umwe Pastor P.

Indirimbo Amahirwe yayitangiriye muri studio ya Narrow road mu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa gatandatu ayitangira ifite izina rya Habibi afatanyije na Producer Pastor P nkuko nubundi ariwe waje kuyirangiza muri uku kwezi turimo nubwo byabaye ngombwa ko iri zina rihinduka bitewe niyindi ndirimbo Pastor P yari yakoreye undi muhanzi w’ Umunyarwanda ifite rya zina Allioni yari yaratekereje kera.

allioni3
Allioni wahinduye izina ry’ indirimbo bitewe na Producer Pastor P

Allioni wateganyaga gushyira hanze indirimbo ye yitwa Habibi gusa biza ku mupfana bitewe nuko, undi muhanzi w’ umunyarwanda yari yamutanze gushyira hanze iyitwa Habibi kandi ntagihe kinini cyari kinyuzemo.

Ubwo yaganira na Touchrwanda.com yadutangarijeko byaje kuba nk’ ibyago kuri we kuko producer warumufitiye iyo ndirimbo yaje kujya hanze ava mu Rwanda biba ngombwa ko amutegereza akazagaruka bakabona kuyirangiza. Allioni yaje gutungurwa ubwo yumvaga umuhanzi The Ben yashyize hanze indirimbo yitwa Habibi yitiranwa niyo ye itari yakajya hanze, biba ngombwa ko yicara akaganira na Pastor P bagashaka irindi zina doreko nubundi izo ndirimbo zose zari zakozwe na Producer umwe.

Mu magambo ye yagize ati: “ngewe nubaha The Ben kuko ari mugenzi wanjye niba yari yantanze izina ry’ indirimbo ntago nanjye nari kuyishyira hanze yitwa Habibi byabaye ngombwa ko numva mo irindi jambo rigarukamo cyane nsanga ngomba kuyita umunyamahirwe nkuko na Producer wanjye yari yabingiriyeho inama” .

Allioni mu guhindura izina ry’ indirimbo yatangajeko yarebye ku ruhande rw’ abafana be naba The Ben avuga ko bishobora kugongana ugasanga biteje urujijo nko ku muntu wasaba  indirimbo Habibi.

Allioni avuga ko iyi ndirimbo yamuhinduye bitandukanye nuko bari basanzwe bamuzi kuko yahinduye injyana yarasanzwe aririmbamo. Iyi ndirimbo yiganjemo urukundo cyane Allioni yayiririmbye agamije kugeza ubutumwa ku bakundana kugirango bigirire ikizere cyo kubaka urukundo rukomeye.

NO COMMENTS

Leave a Reply