Menya igihe uzakora Hibernate, Sleep na Shutdown kuri mudasobwa yawe

Menya igihe uzakora Hibernate, Sleep na Shutdown kuri mudasobwa yawe

| | Yasomwe inshuro 268 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Mudasobwa zishobora gufungwa mu uburyo butandukanye aribwo tuzi nka sleep, hibernate cyangwa shutdown, hari ababikora batazi ibusobanuro bwabyo cyangwa bagatinya kubikora ngo wenda byakwica mudasobwa

Image result for shutdown a laptop

Ese byaba bitandukaniye hehe ?

Bwose buri mu buryo bugaragara nko kuzimya mudasobwa yawe gusa bukora mu uburyo butandukanye.

Shut Down

Image result for shutdown a laptop

Ni uburyo tuzimyamyo mudasobwa yacu ndetse abantu benshi nibwo buryo twisangamo cyane dukoresha buri munsi, igihe uzimije mudasobwa yawe ( shutdown), buri icyo wakoraga kuri mudasobwa yawe gifunguye, kiragenda ( closed ) kandi inazimya mudasobwa yose ( operating system ), mudasobwa wazimije cg wakanze shutdown nta muriro iba ikoresha muri uwo mwanya.

Biba byiza iyo ushyize mudasobwa yawe mu uburyo bwa shutdown kuko muri hibernate, mudasobwa itinda kwaka kandi byaza bigukereza mu igihe ukunda kubikora kandi nanone hari porogarame zitongera gukora mu igihe wakanze hibernate, bizagusaba rero kubanza kuzimya mudasobwa kugirango zongere zikore.

Sleep

Image result for how to sleep a laptop

Nanone bamwe tuyizi nka Standby, iyo mudasobwa iri mu Sleep, mudasobwa ikoresha umuriro muke ushoboka, ndetse ibice bimwe biba byaryamye, muri make bitari gukora ndetse bitanakoresha umuriro. mu igihe wakije mudasobwa, bigaruka aho waruri mu amasegonda, ni ukuvuga ngo ibyo wakoraga kuri mudasobwa yawe biragaruka.

Biba byiza iyo ushyize mudasobwa yawe mu igihe cya sleep, nki igihe utagiye kure uri buhite ugaruka.

Hibernate

Image result for hibernate a laptop

Igihe ukoze Hibernate Mudasobwa ibika ibintu byawe kuri Hard Disk ndetse ikanafata ibyari muri RAM nabyo ikabijyana muri Hard Disk. igihe ukanze kuri button yo kwatsa, izahita izana byabindi byari kuri Hard Disk muri RAM. hibernate igufasha kuba wasubika ibyo warurimo ukora byari bifunguye hanyuma ikaza kubigarura. iratinda kongera kwaka ugereranyije nka Sleep, ndetse ninayo ikoresha umuriro muke nanone kuko yenda gukoresha umuriro nkuwa mudasobwa yazimijwe ( shutdown).

Biba byiza iyo ushyize mudasobwa yawe muri hibernate, mu igihe ugiye ahantu kure kandi uri butinde cyangwa se ugiye nko kuryama.

1 COMMENT

Leave a Reply