Menya impamvu yatuma umuntu yayura

Menya impamvu yatuma umuntu yayura

| | Yasomwe inshuro 412 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubusanzwe iyo umuntu yayuye benshi bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko ashonje, ariko nyamara ngo hari impamvu, ibindi bibazo bishobora gutuma wayura, ndetse bamwe bavuga ko umuntu ashobora kwayura bitewe n’indwara zirimo nk’umutima n’izindi.

download kwayura ngo ni kimwe no kuba umuntu yaba yicaye igihe kirekire agahagurukuruka akinanura cyangwa akaramubura amaboko, ibi bigafatwa nk’uburyo bwo kuruhuka. Hari abandi bavuga ko umuntu ashobora kwayura bitewe n’uko uwo bicaranye na we abikoze.

Igihe cyose kwayura biri hagati y’inshuro imwe cyanga enye mu munota,  ngo biba ari ikimenyetso simusiga cy’uko hari ibibazo biri mu mubiri wawe.

Dose zimwe mu mpamvu zishobora gutuma wayura buri kanya:

Hari imirire itajyanye n’umubiri wawe, hari kandi ibiribwa n’ibinyobwa umuntu afata aziko bitera imbaraga, nyamara uwabifashe bimuca intege aha bavuga nk’ikawa , ibi rero ngo bituma unanirwa ugatangira kwayura.download-1Ikindi bavuga ngo ni ibiryo birimo isukari nyinshi, ngo na byo bishobora gutuma wayura buri kanya. Uretse ibimenyetso byo kwishimagura no kuribwa mu nda, ngo kwayura ni ikimenyetso kigaragaza ko ibiryo bitanyuze igogora ry’ibiryo, aha batanga inama ko mu gihe umaze kurya ugatangira kwayura  wareba urutonde rw’ibiryo bituma wayura ukabihagarika nkuko urubuga medecin.com rubivuga.

Ikindi gitera kwayura ngo ni umunaniro ukabije w’imyakura yo mu ijosi, aho bishobora gutera n’ikibazo cy’umutima, ikibazo  cyo kurwara ibibyima byo mu mutwe no kuziba kw’imiyoboro ijyana amaraso mu mubiri, hari kandi ibibazo by’ubuhumekero bishobora guterwa n’amavuta umuntu yisize cyangwa imibavu yiteye.

download-2Kugira amaraso make ngo na byo bishobora gutuma umuntu yayura buri kanya. Impamvu yindi bavuga ni ukuba umuntu afite ikibazo cy’umutima, cyangwa umuvuduko w’amaraso ngo na byo bishobora gutuma wayura buri kanya.

NO COMMENTS

Leave a Reply