Impamvu zatuma umugabo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Impamvu zatuma umugabo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

| | Yasomwe inshuro 680 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ni kenshi usanga umugabo atagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina nyamara ntamenye impamvu yaba ibitera rimwe na rimwe ugasanga abura uko yabisobanurira uwo bashakanye.

Nk’ uko urubuga rwitwa sexmans action.com dukesha iyi nkuru rubitangaza ngo hari impamvu nyinshi zishobora gutuma igitsina cy’umugabo kidahaguruka ndetse ngo cyanahaguruka kigahita kigwa bityo akaba atabasha gukora neza imibonano mpuzabitsina kuko ibyo byose bishobora gutera kubura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

Dore rero zimwe mu mpamvu zishobora gutuma igitsina cy’ umugabo kigwa:

Guhangayika: Iyo umugabo ahora ahangayitse ashobora kwitera ibibazo byo kuba yabura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ndetse n’igitsina cye ntikizajye gihaguruka kuko ngo hari imisemburo ye iba itarimo gukora neza igihe ahangayikishijwe cyane n’ibibazo runaka ,umugabo rero agomba kwirinda guhangayika cyane.

Umunaniro:Burya ngo umugabo ukora akazi kataruhuka yaba ari ako gukoresha amaboko cyangwa ko mu biro ngo aba afite ibyago byinshi byo kuba igitsina cye kitafata umurego ndetse akanabura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina muri rusange.

Uburwayi:Uburwayi butandukanye ku mugabo bushobora kuba intandaro yo kutagira ubushake bw’ imibonano mpuzabitsina gusa ngo si ku mugabo gusa burya ngo no ku mugore bishobora kubaho cyane cyane indwara z’umwijima ,umutima ,Diabethe ndetse n’izindi ngo ni zimwe mu zabuza umugabo kuba yagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina kandi zikanatuma igitsina cye kidahaguruka.

Izindi mpamvu rero ni izi zikurikira:
Kugera mu za bukuru

Imiti

Kuba imibanire nuwo mwashakanye itari shyashya

Kwihata ibiyobyabwenge(inzoga nyinshi n’itabi bishobora kuguca intege) Umujinya

Kugaya uwo mushaka kubikorana

Umugabo rero agomba kwirinda kuba yahura n’ibi bibazo bikurikira kuko byamubera intandaro yo kuba yabura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ndetse igitsina cye ntikizongere guhaguruka burundu

NO COMMENTS

Leave a Reply