Menya uko amakipe akinamo abanyarwanda yitwaye

Menya uko amakipe akinamo abanyarwanda yitwaye

| | Yasomwe inshuro 392 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Amakipe akinamo abanyarwanda cyane cyane yo hanze y’u Rwanda, mu mpera z’iki cyumweru yagize imikino itandukanye yaba ku ruhande rw’abakina muri Congo n’ahandi hatandukanye

Ikipe ya AS Vita Club ikinamo umusore w’umunyarwanda Sugira Ernest ku munsi w’ejo yari yakinnye n’ikipe ya DCMP ikinamo abasore bakinnye hano mu Rwanda aribo Kasirye Davis ndetse na Diara, ikipe ya DCMP ikaba yaratsinze AS Vita Club 2-0

Gor Mahi ikinamo Jacque Tuyisenge na Nizigiyimana Kalim ‘Mackenzie’ yabashije gutsinda Mathare United ibitego bibiri kuri kimwe(2-1), harimo n’igitego cya Jacque Tuyisenge

Ikipe ya KAC Kénitra ikinamo umusore Bayisenge Emery ntiyabashije gutsinda kuko yatsinzwe n’ikipe ya Olympique Club de Khouribga ibitego bitatu kuri kimwe(3-1), aya makipe yombi akaba ari ayo mu gihugu cya Maroc

4343-11409

Ikipe ya  AFC Tubize ikinamo umunyarwanda Salomon Nirisarike yatsinzwe na  Antwerp ibitego 2-0.

Ikipe ya Topolcany yo mu gihugu cya Slovakia ikinamo abanyarwanda batatu aribo Iranzi Jean Claude, Fitima Ombolenga, na  Kalisa Rachid yatsinzwe igitego kimwe n’ikipe ya ZLATÉ MORAVCE-VRABLÉ

NO COMMENTS

Leave a Reply