Menya uko umukino wa Uganda na Congo Brazzaville wagenze

Menya uko umukino wa Uganda na Congo Brazzaville wagenze

| | Yasomwe inshuro 188 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu mikino y’amajonjora y’ibihugu bizakina igikombe cy’isi, mu itsinda rya E mu mukino wahuje Uganda na Congo Brazzaville, igihugu cya Uganda cyabashije gukura amanota atatu kuri Congo Brazzaville, ku gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

_92414824_c9acb014-83b5-49b9-9b71-3c97b48b7109Igitego kimwe cyatsinzwe na rutahzamu Farouk Miya ku munota wa 18, maze Uganda Crane iyobora itsinda irimo. Farouk Miya ubusanzwe akinira ikipe ya Standard Liege mu gihugu cy’Ububiligi.

_92414826_c6442759-c7d5-46a5-b215-5c6b6616d57aMu yindi mikino yabaye, Afurika y’Epfo yabashije kuvana amanota atatu  ku ikipe y’igihugu ya Senegal ku bitego 2-1. Iyi ikaba ari inshuro ya mbere Senegal itsinzwe kuva yatsindwa na Algeria mu mwaka wa 2015 mu gikombe cy’Afurika cy’Ibihugu.

NO COMMENTS

Leave a Reply