Menya uyu munsi mu mateka y’isi

Menya uyu munsi mu mateka y’isi

| | Yasomwe inshuro 158 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu munsi mu mateka, iyi taliki ya 25 Ugushyingo ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

uyu munsi mu mateka

Kuri uyu munsi mu mateka, uyu ni umunsi watoranyijwe n’Umuryango w’Abibumbye, ukaba waratekerejwe nyuma y’iyicwa ry’abamaseri ba Mirabal muri Repubulika y’ Abadominike, hari mu mwaka w’1960. Aba bamaseri bakaba barishwe baharanira uburenganzira bwabo.

uyu munsi mu mateka

Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa n’ihohoterwa ry’ikiremwa muntu kandi rikabangamira iterambere muri rusange. Rishyira ingo, imiryango n’ubukungu mu bibazo. Isi ikaba itashobora kwihanganira ibibi byose biyikomokaho.

Uretse kuba harashyizweho uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa igitsina gore, mu Rwanda by’umwihariko hagiye hashyirwaho gahunda zitandukanye zikumira ihohoterwa rikorerwa igitsina gore, ndetse n’umubare w’abagore wariyongereye mu nzego z’ubutegetsi zifata ibyemezo.

NO COMMENTS

Leave a Reply