Clinton yateye utwatsi ubutumire bwa Perezida wa Mexico

Clinton yateye utwatsi ubutumire bwa Perezida wa Mexico

| | Yasomwe inshuro 109 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umukandida wo mu ishyaka ry’Abademokarate Hillary Clinton kuri uyu wa mbere, yatangaje ko atazitabira ubutumire bwa perezida wa Mexico Enrique Pena Nieto bwo kumusura.

U.S. Democratic presidential nominee Hillary Clinton greets audience members during a campaign stop at the 49th Annual Salute to Labor in Hampton, Illinois, U.S. September 5, 2016. REUTERS/Brian Snyder

Ni nyuma y’aho Donald Trump aviriye muri icyo gihugu kandi na we ari umukandida uhanganye na Clinton, ku buryo uyu mugore avuga ko Trump yasize ashinzeyo icyo yise mu mururimi rw’icyongereza” diplomatic incident”.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ABC News yabajijwe niba arurira indege kuri uyu wa kabiri, ahakana yivuye inyuma ko adashobora kujya muri icyo gihugu, mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu azaba taliki umunani z’ukwa cumi na kumwe. Abanshinzwe kumwamamaza bakaba batari bemeza uwo mwanzuro.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu gihugu cya Mexico Claudia Ruiz Massieu ku rukuta rwe rwa tweeter yavuze ko icyemezo cya Clinton bakemeye kandi bacyubashye.

Yagize ati:”Twabyumvise kandi twubashye umwanzuro we w’igihe azazira mu nama”.

Pena nieto yari yatanze ubutumire kuri aba bakandida bombi bahatanira gutegeka Amerika mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, Trump akaba yaragiye muri Mexico ku wa gatatu w’icyumweru gishize, mu kunoza umubano gusa iyo nama yagarayemo uburakari budasanzwe bwa Trump.

Trump nk’umukandida w’Abarepubulika ku mwanya w’umukuru w’igihugu w’Amerika yanenze bikomeye abimukira baza muri Amerika bavuye muri Mexico, avuga ko bafata abagore ku ngufu ndetse bakaninjiza ibiyobyabwenge muri Amerika. Akomeza avuga ko hagomba kubakwa igikuta gitandukanya Amerika na Mexico kandi icyo gikuta kikazishyurwa na Mexico mu kucyubaka.

Gusa nubwo Trump yavuze ko igikuta cyizubakwa kizishyurwa na Mexico, Perezida wa Mexico nta kintu yigeze amasubiza ubwo bari mu biganiro, ahubwo abinyujije ku rukuta rwa tweeter yavuze ko Mexico idashobora kwishyura amafaranga yubatse urukuta.

NO COMMENTS

Leave a Reply