Mike Pence, umwungiriza wa Donald Trump yahawe urw’ amenyo

Mike Pence, umwungiriza wa Donald Trump yahawe urw’ amenyo

| | Yasomwe inshuro 154 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwungiriza (Visi Perezida) wa Donald Trump, Mike Pence yahawe urwamenyo ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo gukina no kuririmba cyitwa Hamilton (Hamilton Musical).

Mike Pence

Nyuma y’igitaramo, umwe mu bakinnyi Brandon Dixon, yashimiye Visi Perezida wa Trump ko yitabiriye icyo gitaramo, hanyuma atangira kumusomera ibaruwa ubwo bari bakiri ku rubyiniro agira ati: ” Twebwe, Bwana, abanyamerika batandukanye bo mu ngeri zose, dufite ubwoba kandi ntitwizera ko ubutegetsi bushya buzaturengera.”

Amaze gusoma ayo magambo abari bitabiriye icyo gitaramo bahise bamukomera amashyi menshi cyane. Hagati aho, undi muntu mu bakinaga muri icyo gitaramo yaririmbiye Nyakubahwa Pence indirimbo agira ati:” Akabazo gato kuri wowe/ Ni iki gikurikiyeho? / Warabohowe / Uzi ukuntu kuyobora bikomeye?” ( “A small query for you / What comes next? / You’ve been freed / Do you know how hard it is to lead?”)

Mike Pence

Mike pence

Dixon yakomeje abwira Nyakubahwa Pence ko “bizeye ko iki gitaramo kizatuma akomeza kubaha no kurengera umuco n’imiterere y’abanyamerika, kandi akazakorea abanyamerika bose.”

The Richard Rogers theatre
The Richard Rogers theatre aho uyu mukino wabereye, yari irinzwe bikomeye.

Tubibutse ko uyu mukino Hamilton Musical ukunzwe cyane, wibanda ku mateka ya Amerika, cyane cyane ku mugabo wavumbuye Amerika bafata ko ari Papa wa Amerika Alexander Hamilton, ukaba witabirwa n’ibyamamare byinshi ndetse n’abategetsi bakomeye. Perezida Barak Obama, Hillary Clinton bose barawitabiriye mu myaka yashize, ukaba waranditswe na Lin-Manuel Miranda.

NO COMMENTS

Leave a Reply