Min. Johnson Busingye yiguriye icupa ku munsi wo gutangaza imihigo y’uturere

Min. Johnson Busingye yiguriye icupa ku munsi wo gutangaza imihigo y’uturere

| | Yasomwe inshuro 227 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Ku itariki ya 9 z’uku kwezi kwa cyenda ubwo hatangazwaga uko uturere dukurikiranye mu mihigo, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnson Busingye ngo akimara kumenya ko akarere ka Gicumbi kabaye aka kabiri yiguriye icupa.

360856db96
Min. Busingye yifatanyije n’abanyagicumbi gucinya akadiho

Ibi Minisitiri yabitangaje ubwo yazaga kwifatanya n’akarere ka Gicumbi kwishimira igikombe cy’imihigo ya 2015-2016, dore ko asanzwe ari n’imboni y’aka karere muri guverinoma y’u Rwanda.

Min Busingye yavuze ko nubwo atari mu Rwanda batangaza uko uturere twesheje imihigo, ariko ngo aho yari ari yafashe icupa akimara kumva ko Gicumbi yabaye iya kabiri.

Yagize ati:”Uriya munsi sinari mu Rwanda, narindi mu kazi hanze ariko aho narindi na njye niguriye icupa kubera akarere kanjye kabaye aka kabiri mu kwesa imihigo”.

Minisitiri Busingye yavuze  ko bishimishije cyane kuva ku mwanya wa 14 ukagera ku mwanya wa kabiri.

Ati:”Gicumbi nagumye nsubira inyuma ndeba, akarere kabaye aka 27 karongera kaba aka 30 karongera kaba aka 18 karongera kaba aka 14 karongera kaba aka 2. Nitubona umwanya runaka ntitukirengagize ah’ejo hashize, imvura nigwa ntitukibagirwe ko ejo havuye izuba, izuba niriva ntitukibagirwe ko imvura yaguye,  uyu niwo mwaka dusimbutse imyaka myinshi ibi byose ni imikorere myiza”.

Min.Busingye akaba yarasabye abayobozi b’akarere kudatera intambwe isubira inyuma, ahubwo ngo bagomba gushaka umwanya wa mbere barangiza bakawugumaho.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

1 COMMENT

Leave a Reply