Min Mushikiwabo mu ikiganiro n’itangazamakuru

Min Mushikiwabo mu ikiganiro n’itangazamakuru

| | Yasomwe inshuro 1,023 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yasubije ibibazo bigiye bitandukanye ku bigendanye n’uko umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu uhagaze kurubu ndetse aza ku garuka n’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika

Mushikiwabo

Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Ugushyingo mu kiganiro n’ibitangazamakuru binyuranye bya hano mu Rwanda ndetse no mu mahanga Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagaragaje umubano w’u Rwanda n’amahanga uhagaze neza ntakibazo.

Gusa ku kibazo cy’umwuka utari mwiza ugenda ugaragara hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’Ubufaransa, Mushikiwabo yatangaje ko ukuticuza kw’abayobozi b’abafaransa ndetse n’ubushotoranyi bakomeza gukora ku gihugu cy’u Rwanda aho bigeze bitakihanganirwa ndetse ko u Rwanda rwiteguye gushyira ahagaragara urutonde rw’abayobozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Naho ku byerekeranye nuko u Rwanda rwabonye ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika, Mushikiwabo yatangaje ko biciye mu bubanyi n’amahanga leta y’u Rwanda yanditse ishimira uwatowe n’abaturage muri rusange kuba baratoye bagendeye kuwo bakeneye bo ubwabo.

Yagize ati “Isomo dukuyemo ni uko abanyapolitiki bagomba gutega amatwi abaturage kuko udasubiye hasi ntumenya icyo abaturage batekereza n’icyo bifuza. Tugomba kumenya ko iyo abaturage bavuze baba bavuze, bityo ubuyobozi ntibugende bwikorera ibyabwo butagendeye ku bitekerezo by’abaturage.”

Louise Mushikiwabo

ku Mubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi nawo wajemo agatotsi nyuma yaho u Burundi bufashe umwanzuro wo kubuza abaturage babwo kutagira ubuhahirane n’igihugu cy’u Rwanda, Mushikiwabo yavuze ko iki kibazo gisaba ko u Burundi bwakwemera ibiganiro n’u Rwanda kuko ku bwabo byabugora kugikemura.

NO COMMENTS

Leave a Reply