MINEDUC ngo igiye gushyira imbaraga ku burezi bufite ireme

MINEDUC ngo igiye gushyira imbaraga ku burezi bufite ireme

| | Yasomwe inshuro 134 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) iratangaza ko igiye gushyira imbaraga mu kugeza uburezi bufite ireme kuri bose, no gukurikirana uko ubumenyi abarangiza kwiga bukoreshwa mu gutanga umuti ku bibazo babona muri Sosiyete barimo. 

Dr Papias Musafiri Malimba

Muri raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Uburezi, Ubumenyi n’Umuco UNESCO yasohoye, ikubiyemo isuzuma z’intego 17 z’iterambere rirambye zizwi nka SDGs, uko zigenda zishyirwa mu bikorwa, ndetse n’icyo buri gihugu cyakora mu gukemura ibyo bibazo, mu ntego 17.

Iyi raporo yibanda k’uruhare rw’intego ya kane, ariyo ireba uburezi kubera ko ifatwa nk’inkingi shingiro, k’uburyo iramutse ikozwe neza yazafasha isi kugera kuri ziriya ntego zose uko ari 17, ibi bikagaragaza ko mu gihe uburezi bukozwe neza byafasha urwego rw’ ubuzima, urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, kuko abatuye isi abenshi babeshejweho n’ubuhinzi, ndetse bikanafasha cyane urwego rw’ imiyoborere myiza.

Gusa muri iyi ntego nshya ya kane, Minisitiri w’Uburezi Dr. MUSAFIRI Papias Malimba avuga ko uburezi bufite ireme kuri bose ngo aricyo kigiye gushyirwamo imbaraga kurusha ibindi.

yagize ati:”Muri iyi ntego nshya ya kane, tugomba noneho gukomeza kwita ku kugeza uburezi kuri bose, ariko noneho uburezi bufite ireme, ireme tukarisuzumira mu bantu basohoka mu byiciro by’uburezi ubumenyi bakuyemo, babukoresha gute mu gutanga umuti ku ibazo babona muri sosiyete yabo barimo”.

Iyi raporo ya UNESCO ni ubwa mbere ibereye mu Rwanda, ikazajya isohoka buri mwaka, aho hazajya harebwa uko ziriya ntego zose uko ari 17 z’iterambere rirambye zagiye zishyirwa mu bikorwa.

Yakozwe na Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply