Misiri: Umubare w’abaguye mu mpanuka y’ubwato ukomeje kwiyongera

Misiri: Umubare w’abaguye mu mpanuka y’ubwato ukomeje kwiyongera

| | Yasomwe inshuro 131 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umubare w’bantu bapfuye mu mpanuka y’ubwato bakomeje kwiyongera aho bamaze kugera kuri 42. Ubu bwato bukaba bwari butwaye abimukira bajya ku mugabane w’Uburayi

_91334414_b0a48fd6-b057-49b4-84f5-eee64eee66b9Ubuyobozi buvuga ko kugeza ubu abantu bagera ku gihumbi na mirongo itanu bamaze kurokorwa.

Umwe mu bantu bari mu bwato Hassan Suleiman Daoud yanenze ikererwa ry’ubutabazi bakorewe, ngo kuko ubuyobozi bwabifashe nk’ikintu cyoroheje

Yagize ati:”Twababwiye guhera saa kumi n’imwe n’igice ko ubwato burohamye, ariko bavuze ko nta bwato bwo gutabara buhari ndetse ko nta n’uwo kubushaka”.

Yakomeje avuga ko ubwato bukoreshwa mu kuroba, ngo nibwo bwifashishijwe mu gushaka ubwo bwato bwari bwarohamye  ndetse no gufata imirambo n’abana bari mu mazi hagati.

Hassan Suleiman Daoud yakomeje avuga ko abantu bari bagiye gucuruza aba bantu, bafashwe na polisi aho bagomba kubazwa ibyaha byabo.

Nkuko BBC isoza ibivuga ngo muri uyu mwaka wonyine, abantu bagera ku bihumbi bitatu bamaze gufatwa  bambuka inyanja ya Mediterane bashaka kwinjira ku mugabane w’Uburayi, gusa inzira yabo yoroshye ngo niva mu gihugu cya Libya.

NO COMMENTS

Leave a Reply