Miss Akiwacu Colombe yamuritse imideli ku cyicaro gikuru cya UNESCO

Miss Akiwacu Colombe yamuritse imideli ku cyicaro gikuru cya UNESCO

| | Yasomwe inshuro 874 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Miss Akiwacu Colombe, wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014, ni umwe mu bakobwa bagera kuri 30 baturutse muri Afurika bahuriye mu cyiswe ’Africa Fashion Reception 2016’ bamurika imideli ku cyicaro gikuru cya UNESCO.”

Aba bakobwa bose batambukaga bambaye imyambaro itandukanye ari nako buri wese aganiriza abari aho k’umuco wabo. ’Africa Fashion Reception’ ni igikorwa kimaze hafi imyaka ibiri kiba, dore ko cyatangiye mu mwaka wa 2014 mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.

colombe

Nyampinga Akiwacu Colombe yanditse ku rukuta rwe rwa  instagram, avuga ko yishimiye kuba umwe mu batumirwa batanze ikiganiro muri UNESCO yongeraho ko anezezwa no kuba ari umunya-Afurika.

NO COMMENTS

Leave a Reply