Miss Jolly Mutesi yizeye kwegukana ikamba rya Nyampinga w’ Isi

Miss Jolly Mutesi yizeye kwegukana ikamba rya Nyampinga w’ Isi

| | Yasomwe inshuro 969 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyampinga w’u Rwanda Miss Jolly Mutesi azitabira Miss World 2016, ni ku nshuro ya mbere iki gihugu kigiye guhagararirwa muri iri rushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rizahuza abakobwa bagera ku 120.

Miss Mutesi Jolly azerekeza mu Mujyi wa Washington kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2016. Mbere yo kuva i Kigali yavuze ko afite icyizere cyo kuzagarukana intsinzi gusa ngo yiteguye kuzabyakira naramuka adatsinze.

dsc_1998

Yagize ati “Kuri njyewe ni ishema, abantu benshi bagiye bavuga ko ari amahirwe u Rwanda rugize ariko ni ikimenyetso kigaragaza ko bishoboka kandi ni inshingano zanjye gutsinda. Ntabwo ngiye nihagarariye, ngiye guhagararira igihugu cyanjye, nzakora ibishoboka byose ishema ryanjye ndihagarareho.”

“Abanyarwanda ndabizeza intsinzi, ni urushanwa nzakora ibishoboka mbaheshe ishema, nzagerageza mu mbaraga n’ubumenyi bwanjye nkore icyiza kurushaho.”

Miss Jolly yagize icyo avuga kuri Colombe wambaye Bikini mu marushanwa mpuzamahanga

Miss Mutesi Jolly yavuze ko mu marushanwa yose yakwitabira, we, atapfa kwiyambika mu ruhame imyambaro ifatwa na bamwe mu banyarwanda nk’urukozasoni, anavuga ko atapfa kwigana indi mico y’ahandi iyo ari yo yose mu gihe yaba ihabanye n’indangagaciro na kirazira za Kinyarwanda.

Kuri Jolly we ngo ntago yakwambara nkibyo Colombe yambaye
Kuri Jolly we ngo ntago yakwambara nkibyo Colombe yambaye

Ibi Mutesi Jolly yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2016, mbere ho umunsi umwe ngo yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu marushanwa ya Miss World 2016.

Ku bwa Miss Jolly, we avuga ko kuba Miss Akiwacu Colombe yaremeye kubyambara akabyifotozanya byatewe n’amahitamo ye, kuko yari afite uburenganzira bwo kubyemera cyangwa se kutabyemera.

NO COMMENTS

Leave a Reply