Morocco: Polisi yafunze bane bakekwaho gukorana na IS

Morocco: Polisi yafunze bane bakekwaho gukorana na IS

| | Yasomwe inshuro 83 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Morocco Polisi yataye muri yombi abantu bagera kuri bane bakekwaho gukorana n’umutwe wa Islamic state, ndetse ngo bari bafite umugambi wo gutera iki gihugu.

police_morocco

Iperereza ryakozwe kuri aba bafunzwe ngo ryerekana ko bari biteguye gutera umujyi uri mu majyaruguru y’icyo gihugu witwa Meknes.

Mu cyumweru gishize kandi hafashwe abandi bantu batatu bakekwaho ubutagondwa mu gace ka Tangiers mu majyarugu ya Morocco, na bo bakaba bari gutegura ibikorwa by’iterabwoba.

AFP ivuga ko umuyobozi w’ako gace yavuganye n’abarwanyi ba Islamic state ndetse ngo na we yari yatangiye gupanga kujya guhura n’abajihadi muri Iraq cyangwa muri Syria.

Mu bushakshatsi bwakozwe n’ingabo z’amerika ziri mu itsinda rya Soufan, ryagaragaje ko mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, byibura abaturage ba Morocco bagera 1200 bagiye mu mutwe wa Islamic state muri Iraq na Syria muri aya mezi 18 ashize.

NO COMMENTS

Leave a Reply