MTV Africa Music Awards: Wizkid, Sauti Sol bakomeje kwesa imihigo nubwo Diamond...

MTV Africa Music Awards: Wizkid, Sauti Sol bakomeje kwesa imihigo nubwo Diamond na Meddy batahiye ubutembere

| | Yasomwe inshuro 266 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE
MTV Africa Music Awards ni ibihembo ngarukamwaka bihabwa abanyamuziki bitwaye neza ku mugabane w’Afurika mu ngeri zitandukanye ,kuri ubu ibi bihembo byatanzwe ku nshuro yabyo ya 8, dore byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2008. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Ukwakira ni bwo ibi bihembo byaraye bitanzwe.

Ku rutonde rw’abatsindiye ibi bihembo, igihugu cya Nigeria na Afurika y’Epfo ni byo byiganje mu bahanzi batsindiye ibi bihembo, aho Wizkid yegukanye ibihembo 3 harimo icy’umuhanzi mwiza mu bagabo, icyo yabonye mu bantu bafatanyije mu ndirimbo n’icy’umuhanzi w’umwaka wo muri Afurika. Naho mu karere itsinda rizwi cyane no mu Rwanda rya Sauti Sol ni ryo ryegukanye igihembo nk’itsinda ryiza.

WIZKID wabaye umuhanzi w’umwaka muri afurika 2016

MTV Africa Music Awards y’uyu mwaka ni bwo bwa mbere, ku rutonde rw’abahatana hari hagiyeho umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard (Meddy) ariko akaba atabashije kugira amahirwe yo kwegukana igihembo dore ko yari ahanganye n’ibyamamare mu muziki aho yari mu cyiciro gishya cyongewemwo kiswe ‘Listener’s Choice Award’ cy’abahataniraga ibihembo muri iri rushanwa cyaje kwegukanwa na Jah Prayzah wo muri Zimbabwe.

Itsinda Sauti Sol ryo muri Kenya ni ryo ryegukanye igihembo cy’itsinda rya mbere muri Afurika mu mwaka wa 2016

Urutonde rw’abaraye batsindiye ibihembo muri Mtv Africa Music Awards 2016:

Best Live Act: Yabaye Cassper Nyovest wo muri Afurika yepfo

Best Group: Sauti Sol ryo muri Kenya

Best Pop: Yatsindiwe na Shekhinah afatanyije na Kyle Deutsch bo muri Afurika yepfo

Best Female: Yabaye Yemi Alade wo muri Nigeriya

Best International act: Yabaye Drake

Legend Award ni Hugh Masekela

Best Francophone: Serge Beynaud wo muri Kote divuwari (Ivory Coast)

Best Lusophone: C4 Pedro wo muri Angora

Listener’s Choice: Jah Prayzah wo muri Zimbabwe

Absolut: Dj Maphorisa Ft Wizkid na Dj Buckz

Best Breakthrough Act : Yatwawe na Tekno wo Muri Nigeria

Best Male: Yabaye Wizkid wo muri Nigeria

Best Hiphop: Emtee wo muri Afurika yepfo

Personality of the year: Yabaye Caster Semenya wo muri Afurika y’Epfo

Artist of the year (Umuhanzi w’umwaka): Yabaye Wizkid wo muri Nigeria

Nguko uko MTV Africa Music Awards yagenze n’abahavanye ibihembo.

NO COMMENTS

Leave a Reply