Mu bahanzi basaga 30 Mutimawurugo niwe wegukanye akayabo ka Milliyoni y’ ubumwe...

Mu bahanzi basaga 30 Mutimawurugo niwe wegukanye akayabo ka Milliyoni y’ ubumwe n’ ubwiyunge

| | Yasomwe inshuro 861 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mutimawurugo niwe muhanzi wahagarariye akarere ka Nyarugenge mu marushanwa yateguwe na commission y’ ubumwe n’ ubwiyunge aho ategereje umunsi wanyuma aho azahatana n’ abandi bahanzi batsinze mu turere twabo.

Commission y’ ubumwe n’ ubwiyunge mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda kugira ubumwe n’ ubwiyunge yateguye amarusha mu turere twose tw’ u Rwanda uko ari 30.

Mutimawurugo niwe wegukanye iri rushanwa mu karere ka Nyarugenge
Mutimawurugo niwe wegukanye iri rushanwa mu karere ka Nyarugenge

Muri utwo turere uko ari 30 buri karere kagiye gashyiraho amarushanwa y’ abahanzi batuye muri utwo turere hagatorwamo umwe utsinze akazakomeza kurwego rw’ igihugu.

Aya marushanwa yabaye mu mpera ziki cyumweru dusoje  Touchrwanda.com yabashije kugera mu karere ka Nyarugenge aho abahatana bari bahuriye muri maison de jeune Kimisagara. Abahanzi basaga 30 nibo  bari bariyandikishije mu karere ka Nyarugenge aho guhera ku masaha ya saa yine z’ igitondo aribwo batangiye igikorwa cyo kwiyerekana ndetse n’ akana kabakemurampaka bakareba ushoboye kugeza isaha ya saa moya z’ umugoroba nibwo iki gikorwa cyasojwe.

Mutimawurugo yiteguye guhatana ku munsi wa nyuma
Mutimawurugo yiteguye guhatana ku munsi wa nyuma

Uwineza Marie Claire ”Yussla” uzwi ku mazina y’ ubuhanzi nka Mutimawurugo niwe wabashije aya umwanya wa mbere n’ igihembo cya milliyoni cyari cyateganyjwe.

Dukomeze igihango niyo ndirimbo Mutimawurugo yaririmbye abasha guhigika abo bari bahatanye yegukana umwanya wa mbere aho ategereje kuzahatana n’ abandi bahanzi batsinze mu tundi turere 29 dusigaye tw’ igihugu.

Insanganyamatsiko ya commission y’ ubumwe n’ ubwiyunge yari Dukomere ku gihango dufitanye n’ uRwanda  turinda ibyagezweho.

Touchrwanda iganira na Mutimawurugo wegukanye iri rushanwa yagize ati: “Niteguye guhatanira itsinzi nabandi bazitabira irushanywa ariko icyo mparanira ni uko natsinda bitanakunze kandi nabyakira kuko byose bishoboka.  Ndanashimira commission y’ ubumwe n’ Ubwiyunge yateguye aya marushanywa bikaba byaratumye mbona uko ntanga ubutumwa  bwari mu mutima wanjye”.

NO COMMENTS

Leave a Reply