Mu barenga 240 Boko Haram yashimuse, yarekuye abakobwa 21 gusa

Mu barenga 240 Boko Haram yashimuse, yarekuye abakobwa 21 gusa

| | Yasomwe inshuro 138 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa kane leta ya Nigeria yatangaje ko umutwe w’intangondwa z’abayisilamu wa Boko Haram, warekuye abakobwa 21 mu barenga 240 yari yarashimuse mu mwaka wa 2014 mu majyaruguru ya Nigeria mu mujyi wa Chibok.

Members of the #BringBackOurGirls (#BBOG) campaign react on the presentation of a banner which shows "218", instead of the previous "219", referring to kidnapped Chibok school girls, during a sit-out in Abuja, Nigeria May 18, 2016, after receiving news that a Nigerian teenager kidnapped by Boko Haram from her school in Chibok more than two years ago has been rescued. REUTERS/Afolabi Sotunde/Files

Byibura uyu mutwe wa Boko Haram wari warashimuse abana b’abakobwa bagera kuri 270 ibavanye mu ishuri rya Chibok, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Borno aho uyu mutwe wishe abantu ibihumbi n’ibihumbi, abandi barenga miliyoni ebyiri bavanwa mu byabo.

Ibiro by’umukuru w’igihugu wa Nigeria byatangaje ko iri rekurwa ry’aba bakobwa, ryaturutse ku biganiro hagati y’ubuyobozi n’umutwe wa Boko Haram byagizwemo uruhare n’umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ndeste na guverinoma y’Ubusuwisi.

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko ibiro by’umukuru w’igihugu byirinze kugira byinshi bivuga ku irekurwa ry’aba bakobwa, gusa ngo aba bakobwa bari bananiwe cyane ndetse ngo bategerejwe guhabwa visi perezida Yemi Obinsajo, ni mu gihe umukuru w’igihugu cya Nigeria Muhammadu Buhari yafashe indege yerekeza mu gihugu cy’Ubudage.

Mu kwezi kwa gatanu kandi nabwo habonetse umukobwa umwe wari warashimuswe na Boko Haramu, ndetse icyo gihe Muhammadu Buhari yavuze ko n’abandi bazagenda barokorwa

Nubwo Muhammadu Buhari avuga ibi ariko, mu kwezi kwa munani Boko Haram yashyize hanze akavidewo kagaragaza abakobwa bashimuswe bagera ku 120 ndetse bamwe muri bo ngo barishwe.

Mu mezi make ashize nibwo Muhammadu Buhari yarari gutegura ubiganiro na Boko Haram kugira ngo barebe ko abakobwa bashimuswe barekurwa.

NO COMMENTS

Leave a Reply