Mu bibuga 8 byari byaratoranyijwe kwakira shampiyona, 3 byavanywemo

Mu bibuga 8 byari byaratoranyijwe kwakira shampiyona, 3 byavanywemo

| | Yasomwe inshuro 346 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mbere gato y’uko shampiyona y’u Rwanda itangira, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ibibuga bitemerewe kwakira shampiyona bitewe nuko bitujuje ibisabwa.

Bimwe mu bibuga byo mu Rwanda amakipe abikiniraho gusa ntibiba bimeze neza nuko babura uko bagira bagapfa gukina, ndetse ibi biri mu byababaje ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) maze rihitamo guhagarika bimwe mu bibuga babona biri hasi yaba mu myubakire, n’ibindi bintu bitandukanye.

Mu bibuga byahagaritswe harimo ikibuga cy’ikipe ya Sunrise yo mu ntara y’iburasirazuba kikaba giherereye mu karere ka Nyagatare, ikibuga cya Nyagisenyi kitorezwaho n’ Amagaju ndetse n’ikibuga cy’ikipe ya Gicumbi FC.

Iki n’ikibuga cya Sunrise FC I Nyagatare

dsc02882

bu11

bu7

Ikibuga cya Nyagisenyi ikipe Amagaju yitorezaho: 

Amagaju, agiye kujya akinira i Huye, imikino bakiriye

Iki nikibuga cy’ikipe ya Gicumbi

Ikibuga cya Rusizi kiri mu byadohorewe

Mu bibuga 8 byari byatoranyijwe hazakoreshwa ibibuga bitanu gusa, ikipe ya Sunrise na Gicumbi zategetswe kujya zakirira amakipe bakinnye i Kigali naho ikipe y’Amagaju ikakirira amakipe ku kibuga cya Huye.

Shampiyona izatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016, aho ikipe ya Rayon Sport izaba yacakiranye na Police FC kuri Stade ya Kigali i saa 18:00.

NO COMMENTS

Leave a Reply