Mu bisi bya Huye kwa Nyagakecuru bidatinze harava amadovize

Mu bisi bya Huye kwa Nyagakecuru bidatinze harava amadovize

| | Yasomwe inshuro 943 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

ijambo ibisi ubwaryo rivuga uruhererekane rw’imisozi nukuvuga ko rero Ibisi bya Huye ari uruhererekane rw’imisozi, hakiyongeraho n’umusozi wa Huye uzingatiye amateka menshi.

Izina Nyagakecuru ryaturutse ku umukecuru Benginzage warutuye kuri uyu musozi uhanamye uherereye mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo.

Nyagakecuru yari igihangage mu gukoresha imbaraga zidasanzwe aho yamenyekanye ubwo yahanganaga n’umwami w’u Rwanda nawe utari woroshye witwaga Ruganzu Ndoli mu mbaraga zidasanzwe benshi bitaga izumwijima.

Itongo rya Nyagakecuru riri mu bushorishori bw’umusozi wa metero 2400 aho kurubu hakiri n’itongo rye rigaragaza ko higeze gutura abantu mu myaka yo hambere.

Mu bisi bya Huye kwa Nyagakecuru ni ahantu hazingatiye amateka atari macye ndetse n’ibindi byiza nyaburanga abakerarugendo bashidukira mu gihe byaba byitaweho bikabungwabungwa.

Mu mwaka wi 2012 nibwo uwari minisitiri w’umuco na siporo Ambasaderi Joseph Habineza yatangije siporo n’ubukerarugendo k’umusozi wa Huye mu rwego rwo kumenyekanisha amateka yaho no gusigasira ibyiza nyaburanga byaho, berekwa n’aho abangavu baciraga imyeyo.

Amakuru avuga ko ngo Nyagakecuru yari afite inzoka nyinshi zamurindaga yororeraga mu mahwa y’ibitovu akaba ari zo zamurindaga abashobora kumutera ariko ngo muri izo nzoka hakabamo inzoka imwe idasanzwe yahashyaga abanzi.

Bamwe mu bashesha akanguhe ndetse n’abandi bagiye bandika kuri Nyagakecuru wari warigaruriye uyu musozi uherereye mu karere ka Huye bavuga ko yari umugore wigometse ku mwami Ruganzu II Ndori.

Club Ibisumizi hamwe n’Akarere ka Huye bari batangije siporo yo kuzamuka uyu musozi aho kurubu hari kwibaza ingamba zizafatwa mu rwego rwo kubyaza inyungu aha hantu nyaburanga.

ku iriba rya Nyagakecuru ni hamwe mu hasurwa cyane
ibisi
umusozi wa Nyagakecuru ubereye ubukerarugendo

 

NO COMMENTS

Leave a Reply