Mu buryo bwo guhashya kanseri, hateguwe amahugurwa y’ imyaka 4 ku baganga...

Mu buryo bwo guhashya kanseri, hateguwe amahugurwa y’ imyaka 4 ku baganga basaga 600 bo muri East Africa

| | Yasomwe inshuro 92 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abaganga b’inzobere mu kuvura indwara ya kanseri bagiye gutangira kuvura no guhugura abaganga bashya uko bashobora kongera ubumenyi mu guhashya kanseri cyane cyane abaganga bakorera ubuvuzi muri Afurika y’ iburasirazuba.

Ishuri rya Royal College of Physicians riherereye mu mujyi  wa London mu bwongereza niryo ryateguye iyi gahunda ritanga n’abaganga binzoberere mukuvura indwara ya Kanseri, iyi gahunda ikaba iteganyijwe kuzamara igihe kingana n’imyaka ine.

suko_2-fd6cf
Abayobozi ba EADB hamwe n’ abanyeshuri babonye Bourse yo kujya kwiga

Ikigo cy’imari gishinzwe amajyambere muri East Africa (EADB) nkuko bitangazwa n’umuyobozi wacyo Ms Vivienne Yeda, gitangaza ko gishyize imbere gahunda yo kurwanya indwara zitandura by’umwihariko, aha yagize ati :” Twe nk’ ikigo gishinzwe imari n’ amajyambere muri East Africa dushyize hamwe n’ ikigo gishinzwe itangazamakuru cyo mu bwongereza hamwe n’ ishuri rya Royal College of Physicians (London) twiyemeje gutangiza gahunda izamara imyaka ine muri East Africa mu guhugura abaganga bazajya bavura indwara ya Kanseri intego ikazaba ari gukumira no guhashya kanseri hifashishizwewe ubushakashatsi.

Aba baganga bakaba baje guhangana n’ikibazo cya Kanseri ikomeje kwiyongera kw’isi cyane cyane munsi y’ubutayu bwa Sahara muri East Africa by’umwihariko, kuko mu myaka ibiri ishize ubushakashatsi bwerekanye ko Kanseri yiyongereho 75% muri East Africa ariko by’umwihariko abanyakenya basaga 50% hatagizwe igikorwa bashobora kuzagaragaraho indwara ya Kanseri.

Umuyobozi wa EADB The East African Development Bank bizeye ko mu gihe kirekire bazabasha guha abaganga bimwe mu bitaro by’uturere muri East Africa ubumenyi bwo gusuzuma kanseri n’indwara zifata mu bwonko n’imyakura, ndetse bakoroshya ikijyanye no kuba umurwayi yakwimurirwa ku bitaro byisumbuye mu bushobozi mu gihe bibaye ngombwa.

Image result for cancer of breast
Kanseri n’ indwara yibasira abagore cyane ku mabere

Twababwira ko Kanseri ishobora kurushaho guhitana abantu mu myaka iza nk’uko bitangazwa n’ishami rya ONU rishinzwe ubuzima kw’isi OMS, Abantu Miliyoni 14 bandura Kanseri buri mwaka ariko bashobora kuba bageze ku Miliyoni 19 mu mwaka wa 2025 muri 2030 ndetse 2035.

Iyi mibare ishobora no kwiyongera mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Mu bihugu byinshi, Kanseri y’ibere niyo ikunze kwibasira abagore. Ariko Kanseri y’inkondo y’umura niyo iboneka cyane mu bice byinshi bya Africa.

NO COMMENTS

Leave a Reply