Mu gihe kitarambiranye amaze ageze muri Kongo Sugira Ernest yahazinutswe bikomeye

Mu gihe kitarambiranye amaze ageze muri Kongo Sugira Ernest yahazinutswe bikomeye

| | Yasomwe inshuro 2,137 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Sugira Ernest umwe muri barutahizamu baguzwe akayabo gatubutse hano mu Rwanda ava mu ikipe ya AS Kigali  yerekeza mu ikipe ya AS Vita Club yo mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo ahangayikishijwe bikomeye n’umutekano we ku bw’imyitwarire abafana bagaragaza ku kibuga mu kutabasha kwakira uko umukino wagenze.

Kuri uyu wa Gatatu, mu mukino wahuje Vita Club yari yakiriye Veti Club mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona, aho iyi kipe ikinamo umunyarwanda yari idafite umutoza mukuru Florent Ibenge, uri muri Gabon.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, aho Vita Club yishyuriwe na Lusadisu Basisila. Ibitego byombi byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino.

Sugira Ernest winjiye mu kibuga mu minota ya 60, asimbuye Lusadisu, ntiyashimishijwe n’uko abafana b’ikipe ye bitwaye, kugeza aho bababuza gusohoka ku kibuga, hakitabazwa abashinzwe umutekano.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Sugira yavuze ko ababaye cyane, ndetse nta wundi munyarwanda yakwifuriza gukina muri Congo Kinshasa niba umupira w’amaguru waho ari uku umeze.

Mu magambo ye, Sugira yagize ati:“Bonsoir beaucoup ku bafana banjye n’abakunzi banjye mwese by’umwihariko abanyarwanda muri rusange kuko nanjye ndi umwe muri miliyoni 12 mu baturage b’igihugu cyacu …..Mbasuhuje mbashimira uburyo mumba inyuma mukanshyigikira ariko ….aho nagiye gukina ho ndabona aribindi bindi. Biratangaje aho abantu badashobora kwakira resultat yo kunganya ….bikaba ngombwa ko hitabazwa umutekano ….w’igisirikare no kurasa mu kirere kugira ngo dusohoke mu kibuga ….izi comportement ntago zibaho mu mupira c’est pas possible kabisa ku bwanjye sinishimye kandi ndababaye kuko naje kuhashaka ubuzima ntago naje kuhasiga ubuzima …..niba umupira wo muri Congo ari gutya nta munyarwanda nakwifuriza gukina inaha …..a la prochaine.’’

Dore ngubu ubutumwa Sugira yatambukije ku rukuta rwe rwa Facebook

capture

Twabibutsa ko muri uku kwezi gushize kwa Nzeri Sugira yari yabaye umukinnyi mwiza w’Ukwezi wa AS Vita Club yo muri Kongo.

1 COMMENT

  1. Pole sana Sugira. Natwe dufite umupira mwiza ushimisha abagana, ntibakuzengereze garuka uzakizwa amaboko yombi.

Leave a Reply