Uganda: Abapasiteri babiri nibo bahitanywe n’impanuka

Uganda: Abapasiteri babiri nibo bahitanywe n’impanuka

| | Yasomwe inshuro 187 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abapasiteri babiri bakomoka mu gihugu cya Uganda bari baragiye mu murimo w’ivugabutumwa mu gihugu cya Cameroon nibo batangazwa kuba baraguye mu mpanuka ya gariyamoshi nyuma yo kwikorera ikaranza umubare yagenewe.

14826354_1873925652827231_645975250_n

Pasiteri Nicodemus Nuwasiima na pasiteri Nathan uhagarariye itorero World Trumpet rihereye i Mbarara ni bo batangazwa ko ari bo bahitanywe n’impanuka yabereye ahitwa Eseka mu gihugu cya cameroon mu mpera z’icyumeru gishije nyuma yo gufata urugendo rw’ivugabutumwa muri iki gihugu .

Umwe mu bagize umuryango avuganan’ ikinyamakuru Uganda press,yagaragaje ubushobozi buke bwo kuba imirambo yaba mashumba yazanwa i muhira ikaba ariyo ishyingurwa mu gace ka Kawempe aba bashumba bakomoka. Umufasha wa nyakwigendera Pasiteri Nuwasiima, Suzan akaba asaba reta ya Uganda ubufasha kubasha kuzana imirambo yaba bapasiteri i Muhira.

Iyi mpanuka ya gariyamoshi bivugwa ko yari itwaye abagenz 1300 irenza umubare yarin igenewe ubusanzwe kubera umuhanda wari warangiritse bitewe n’imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa mu duce twa Yaounde na Douala. Abayobozi batangarije radiyo y’igihugu ko kubera umuhanda wari ushaje icyaba cyarateye iyi mpanuka ari ukurenza umubare w’abantu yari igenewe.

Bati “Uyu muhanda umaze imyaka 30 ntabwo gariyamoshi yagakwiye kwikorera imitwaro.” Iyi mpanuka yahitanye abantu 70 abasaga 600 barakomereka.

Imana ibakire mu bayo!

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply