Mu karere ka Gatsibo umukozi wishe nyirabuja yatawe muri yombi

Mu karere ka Gatsibo umukozi wishe nyirabuja yatawe muri yombi

| | Yasomwe inshuro 696 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu murenge wa Kabarore ho mu karere ka Gatsibo mu masaha ya ninjoro nibwo umukozi wishe nyirabuja, umugabo uzwi kwizina rya Mutabazi nyuma agahunga ariko kubufatanye na abaturage polisi y’igihugu ikaba mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 4 Ukwakira yahise imuta muri yombi.

Mutabazi akaba yishe nyirabuja hanyuma akamushyira mu rwogero atorokana imyenda na telephone bya sebuja Nsanzimfura Vedaste. Nyuma yo kwica nyirabuja Mutabazi yahungiye mu mudugudu wa Makoro ho mu murenge wa Karangazi ku musaza yigeze gukorera witwa Kamurame  akazi kubushumba.

Ubwo yagezwaga imbere y’inzego zishinzwe umutekano Mutabazi yavuzeko kwica nyirabuja yabitumwe na databuja we aho ndetse yari yaramwemereye ko nabikora azamuha ibihumbi ijana by’amafanga y’u Rwanda.

Mutabazi akaba afunganwe n’undi mugabo bita Kadogo nawe ukurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera ariko we akaba abihakana avuga ko icyari cyamuzanye muri urwo rugo ari ugutira umugozi gusa ntakindi.

Byinshi mubyo umukozi wishe nyirabuja yari yatorokanye byagiye bifatwa ahantu hatandukanye aho yagendaga agurisha bicye bicye.

Ushinzwe iranga mimerere mu karere ka Gatsibo Mugabo Fabrice ashishikariza abaturage kujya baha umuntu akazi  bazi neza aho aturuka bakamenya naho bamushakira mu gihe haba hagize ikibazo kiba kimuturutseho.

NO COMMENTS

Leave a Reply