Mu mafoto: Dore ibyaranze igitaramo cya Dj Pius na Charly na Nina...

Mu mafoto: Dore ibyaranze igitaramo cya Dj Pius na Charly na Nina i Nyagatare

| | Yasomwe inshuro 860 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ni igitaramo cyabereye mu karere ka Nyagatare ahazwi nko mu Kaborozi abahanzi Charly na Nina bafatanyije na Dj Pius bagiye gususurutsa abaturage baho.

Bamwe mu bahanzi babarizwa muri Nyagatare batangiye bigaragaza ku rubyiniro mu gihe hari hagitegerejwe abatumirwa, ni igitaramo cyitabiriwe n’abagera hafi ku ijana na mirongo itanu bagendaga baza uko amasaha yagendaga yicuma.

Iki gitaramo cyatangiye gikerereweho igihe kigera hafi amasaha abiri kubera kubura abantu mu gihe cyari giteganyijwe ko cyagombaga gutangira ahagana ku isaha ya saa Mbiri umuhanzi wa mbere ariwe Dj Pius yageze ku rubyinuro ahagana ku isaha ya Ine zibura iminota Cumi n’itanu gusa.

Ubwitabire bucye ntibwabujije Dj Pius gususurutsa abitabiriye iki gitaramo dore ko yasanze abenshi mu bafana bazi indirimbo ze cyane cyane harimo nka Agatako, Agakayi, Play it again aherutse gushyira ahagaragara afatanyije na Good Life ziri mu zasurukije abafana mu gihe akavura n’imbeho nabyo bitari byoroshye.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro Dj Pius yatangarije Touchrwanda ko nubwo imitegurire itari imeze neza cyane ariko yashimishijwe n’uko abakunzi be bamwakiriye bagafatanya mu bihangano bye yagize ati “Nishimiye uburyo nakiriwe n’abafana ba Nyagatare ku bwanjye ni ubwa mbere ibintu nki ibi bimbayeho, nubwo imvura isa nki yatubereye imbogamizi ariko ababashije ku itabira banshimishije cyane.”

Yatangaje ko amashusho nyirizina y’indirimbo Play it again yafatanyije na Good life ku itariki 12 z’uku kwezi k’Ukwakira aribwo bazayimurika mu Rwanda ndetse bagakomereza Uganda mu rwego rwo kwagura ibihangano byabo.

Nyuma ya Dj Pius umushyushya Rugamba yahamagaye Charly na Nina ku rubyiniro maze nabo si ugususurutsa abantu karahava bararirimba, baranabyinana n’abafana ikirori kiba ikirori.

Aba bahanzikazi bari bishimiwe n’igitsina gabo cyari kitabiriye iki gitaramo bakanyujijeho mu ndirimbo zabo hafi ya zose bafite maze ubwo bageraga kw’Indoro n’Agatege abafana si ukuzibyina karahava.

Muyoboke Alex uri gufatanya n’aba bahanzi mu kiganiro yahaye TouchRwanda nyuma y’igitaramo yagize ati “Nshimishijwe n’iki gitaramo kuko kiradufasha gukomeza kwegera no gusangiza abakunzi bacu nubwo imitegurire n’ubwitabire bitari biri ku rwego rushimishije ariko abafana bacye beza bari bahari batugaragarije urukundo mu buryo bukomeye.”

Dore mu mafoto uko igitaramo cyagenze

dsc02726

dsc02761

dsc02776

dsc02766

dsc02755
Alex Muyoboke ari kureba uko abahanzi be bitwara ku rubyiniro
dsc02774
Byagezaho Dj Pius yikura umukufi wa ama $100 awuhereza akana kari karushije abandi ku byina agatako
dsc02804
aba bahanzikazi babyinanye n’abafana babo karahava

dsc02793 dsc02795 dsc02799 dsc02800 dsc02806 dsc02809

dsc02792
Dj Pius na Ibrakadabla umuhanzi ukizamuka muri Nyagatare
dsc02816
Mu ndirimbo Indoro Dj Pius yasanze bagenzi be ku rubyiniro
dsc02789
amafoto n’abafana yafashwe ku bwinshi

dsc02810dsc02813

 

NO COMMENTS

Leave a Reply