Mu mafoto Irebere ibihe bidasanzwe byaranzwe iki cyumweru kirangiye

Mu mafoto Irebere ibihe bidasanzwe byaranzwe iki cyumweru kirangiye

| | Yasomwe inshuro 1,554 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ibihe bidasanzwe muri iki cyumweru kirangiye, cyaranzwe n’udushya twinshi dutandukanye haba mu mikino, mu  myidagaduro no mu buzima busanzwe

Touchrwanda twabateguriye udushya n’udukoro twaranze iki cyumweru kirangiye

Umwami w’u Rwanda yaratabarutse

kigeli

Umwami u Rwanda rwari rusigaranye ariwe Kigeli V Ndahindurwa yatabarutse mu ijoro rwo kuri uyu wa gatandatu muri leta zunze ubumwe z’Amerika

Amafoto ya Lil G  ari gusoma umukunzi we byakataraboneka

lilg

Umuraperi nyarwanda Lil G yashyize hanze video igaragaza ibihe byiza we n’umukunzi we babamo mu rukundo rwabo

Miss Rwanda yarahagaritswe

1476446480_2012

Muri iki cyumweru nibwo hatangajwe ko irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ritazaba hagengewe ku mpamvu zitandukanye ndetse zumvikana

Drone  zitwara amaraso zatangiye gukoreshwa

1476536680_drone7-1

Mu Rwanda hatangijwe igikorwa cyo gutwara amaraso mu bikoresho byabugenewe bitwa Drone, izi Drone n’indege ntoya zizajya zitwara amaraso n’imiti mu bice by’icyaro bigoye kugerwamo n’imodoka.

Shampiyona y’u Rwanda yatangijwe ku mugaragaro

4251-87d67

Muri iki cyumweru shampiyona y’u Rwanda yatangiye k’umugaragaro ubwo ikipe ya Rayon Sport yakinaga n’ikipe ya Police FC uyu mukino ukaba wararangiye ikipe ya Rayon Sport itsinze ibitego bitatu k’ubusa

Hon Depite Nyandwi Desire yitabye Imana

paaa

Kuri uyu wa gatanu nibwo byamenyekanye ko umudepite witwa Nyandwi Desire yitabye Imana, akaba yararwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, urupfu rwe ruje nyuma ya Jean De Dieu Mucyo nawe uherutse gutabaruka

Telefoni za Samsung Galaxy S7 zahawe akato murwa Gasabo

image

Nyuma y’ibyago bitandukanye zajyiye ziteza haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, Rura yafashe umwanzuro wo guca burundu telefoni za Samsung Galaxy S7 mu Rwanda

Umunyamakuru Lucky Nzeyimana yakoze ubukwe

1476678974_logo

1476679632_36

1476679205_13

Umunyamakuru ukunzwe cyane hano mu Rwanda, akaba akora kuri Radio na Television ya Royal yakoze ubukwe n’umukunzi we Divine

Moto zijyendera mu kirere zashimishije abatari bake mu karere ka Huye

Mu bindi ibihe bidasanzwe, kuri iki cyumweru gishize, mu karere ka Huye habereye amarushanwa yisiganwa mu ma modoka rikaba ryarabanjirijwe n’igikorwa cy’ imyiyereko yo kuri moto

img_1566-copy img_1574-copy

NO COMMENTS

Leave a Reply