MU MAFOTO: Irebere Kigali ya kera, ndetse n’iyo dufite ikataje mu ruhando...

MU MAFOTO: Irebere Kigali ya kera, ndetse n’iyo dufite ikataje mu ruhando rw’amahanga

| | Yasomwe inshuro 3,500 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Ntibyakoroha kubwira umuntu wa bayeho muri Kigali ya kera, kugihe cy’ubwami cyangwa se nyuma yaho gato ati dore Kigali, dore urwa Gasabo rwa Gihanga aho rugeze rwiyubaka mu gihe ashobora kuba yaratabarutse nta muhanda, nta modoka, nta mashanyarazi… mbega ntabikorwa remezo nk’ibyo tugezeho kurubu byari bihari icyo gihe.

Bamwe mu banyarwanda cyangwa inshuti z’u Rwanda baba mu mahanga akenshi na kenshi iyo bagize amahirwe yo kugaruka bagatambagira urwi imisozi igihumbi usanga mu biganiro mugirana biba byiganjemo ngo ibanga n’irihe umujyi uko musize nyuma y’umwaka ngaruka nkayoboza ari ahantu nari nsanzwe menyereye.

Mu mwaka w’I 1907 mu gihe cy’ubukolini nibwo umudage witwaga Richard Kandt yashyize umurwa mukuru w’u Rwanda ahahoze ari Bwanacyambwe maze ahahindurira izina awita Kigali uzagusimbura icyari Astrida y’abakoloni i Butare nayo yaje isimbura n’umujyi w’ubwami bw’u Rwanda bwari i Nyanza ya Butare.

Kigali ni umujyi uherereye mu gihugu hagati uretse kuba ari umurwa mukuru w’u Rwanda ni nawo nkingi y’ubukungu bw’u Rwanda kuko uretse kuba ari naho uzasanga ubuyobozi bukuru bw’igihugu. Ni naho imihanda yose igana mu ntara z’igihugu ishamikiye.

Iyo ushyitse mu rw’imisozi igihumbi ukubutse ibwota masimbi cyangwa hirya aha mu bihugu by’abaturanyi wakirizwa n’akayaga n’umwuka mwiza i Kanombe ku kibuga k’indege gatandukanye n’uwo ushobora gusanga mu bihugu byitwa ndetse ko byateye imbere.

Birahagije gusa ngo uve i Kigali gusa ho umwaka umwe usange iterambere wahasize ry’ikubye incuro zitabarika, amagorofa akora ku bicu, imihanda n’amasanganiro y’imihanda ajyanye n’igihe, isuku n’ubwiza bwa abayituye bikaza ku isonga mu bikururwa n’abenshi bayigenderera kurubu.

Si aho gusa kuko kimwe mu bikurura amahanga bakava ikantarange ni umurwa ushobora kugenda amasaha 24 kuri 24 wumva utuje kuko ntacyo waba wikanga, umutekano uba urinzwe nta mpungenge z’uwagutera mu ijoro akaba yakwambura utwawe.

Ibi byose tubona kuri uyu munsi ntakindi kibitera uretse kugira ubuyobozi buhamye kandi abaturage bagirira icyizere burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame nyuma y’ibihe u Rwanda rwanyuzemo bitoroshye akaba ashobora ku banisha abanyarwanda bose mu mahoro.

Ikinyamakuru touchRwanda.com cyabegeranyije amwe mu mafoto yakwereka Kigali iyi dutuye n’indi yabaye umugani

airport-kgl
Ikibuga k’indege cya Kanombe cya mbere muri kigali ya kera  u Rwanda rwagize
rond-point-kigali
iyi niyo kigali ya kera mu gihe cy’ubukoloni

 

city
mu mwaka wa 2006 aho tuzi nko kuri Kigali city tower hahoze gare
r0ondpoinkacyiru
impinduka zikomeye zigenda zigaragaza uko iminsi igenda n’indi igataha

Image result for kigali convention center 2016

Image result for makuza pension plaza

kgl

1 COMMENT

Leave a Reply