Mu ntara imwe abagitifu 54 basezeye ku mirimo ya bo mu minsi...

Mu ntara imwe abagitifu 54 basezeye ku mirimo ya bo mu minsi ibiri gusa

| | Yasomwe inshuro 765 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Aba gitifu b’utugari tugize akarere ka Rusizi na Rubavu ho mu ntara y’iburengerazuba muri iki cyumweru  beguye ku mirimo yabo abandi bakaba basabwe kwegurira umunsi umwe inkuru itari kuvugwaho rumwe uburyo abantu 54 begurira umunsi umwe.

Mu masaha ya mu gitondo yo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2017 nibwo umuyobozi wa karere  ka Rusizi Harerimana Frederic yari yatumije mu nama aba gitifu akabasaba kwandika amabaruwa yo gusezera ku mirimo yabo bikaza gukurura umwuka mubi bamwe bagasohoka inama itarangiye.

Nyuma yo gusabwa kwandika aya mabaruwa aba bagitifu bahise bikubura bava mu bandi barataha ndetse n’amafunguro bari bateguriwe banga kwirirwa bayafata.

Bamwe muri aba bagitifu bakaba babwiwe ko begujwe kubw’amakosa yabo ubuyobozi butari bugishoboye kwihanganira.

Uretse aba bagitifu 26 bo mu karere ka Rusizi mu karere ka Rubavu ko muri iyi ntara y’Iburengerazuba naho abagera kuri 28 ku munsi w’ejo bakaba baranditse amabaruwa asezera bavuga ko ari kubw’impamvu zabo bwite nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie gusa ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru kigatangaza ko aba bagitifu bahatiwe kwegura nkuko umwe muri bo wayoboraga akagari ka Murambi Nzayisenga Evariste yabitangaje.

Iri sezera ku mirimo ndetse n’iyeguzwa rikaba ritari kuvugwaho rumwe aho hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara kwegura bya hato na hato kwa bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’abu  utugari.

NO COMMENTS

Leave a Reply