KAMONYI: Amata yitabajwe mu kuzimya ikamyo yafashwe n’inkongi y’umuriro

KAMONYI: Amata yitabajwe mu kuzimya ikamyo yafashwe n’inkongi y’umuriro

| | Yasomwe inshuro 1,209 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikamyo ya rukururana yavaga mu karere ka Muhanga yerekeza mu mujyi wa Kigali yaje gufatwa n’inkongi y’umuriro, nuko uwari uyitwaye mu kuzimya ikamyo iyi nkongi y’umuriro, yitabaza abaturage bari bafite amata aba ari yo yitabazwa,  inkongi y’umuriro yari yayatatse irashira.

Umushoferi warutwaye iyi kamyo atangaza ko bishoboka ko ari ibibazo bya tekiniki byaba byateye iyi nkongi ikadukira iyi kamyo yari igeze aho bita muri Mugonero, shoferi akitabaza abaturage baho bakamuha amata bamwe muri bo bari bagemuye abandi bajya kuyakura mu ngo zabo ngo batange ubutabazi.

Gusa nubwo rwose iyi nkongi yaje kugera aho ihagarikwa nta byinshi irangiza bamwe mu baturage batanze aya amata bakaba basabye uwar’utwaye iyi kamyo ko abagenera amafaranga 1000 kuri buri litiro yitabajwe mu gukiza uyu muriro.

NO COMMENTS

Leave a Reply